Inkuru y’amakimbirane yo mu rugo rw’umuhanzi Weasel Manizo na Teta Sandra, yongeye kugarukwaho nyuma y’amashusho amugaragaza ari kumwe n’abana be akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, akabyutsa impaka ku mibanire yabo.
Aya mashusho yagiye hanze mu minsi ishize
binyuze ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, agaragaza Weasel agaragaza agahinda,
avuga ko abana basigaye nta nyina, akanagaragaza ko Teta Sandra yavuye mu rugo
atabibabwiye.
Nubwo inkuru yakomeje gufata
indi ntera mu bitangazamakuru byo muri Uganda, impande zombi ntiziragira icyo
zitangaza ku mugaragaro. Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko Aya mashusho
yongeye kwibutsa abantu ko umubano w’aba bombi umaze igihe urangwa n’ibibazo.
Weasel na Teta Sandra bamaze
imyaka myinshi mu mubano wagiye urangwa no gutandukana no kongera kwiyunga.
Bafitanye abana babiri, ariko mu bihe bitandukanye humvikanye inkuru zirimo
induru, gufatwa na Polisi ndetse no kwivuza ibikomere.
Iyi nkuru yongeye kwerekana
ko n’ubwo ari ibyamamare, Weasel na Teta Sandra bagihanganye n’ibibazo bikomeye
by’imibanire, bikomeje gukurura amatsiko n’impaka mu bakunzi b’imyidagaduro ya
Uganda.