Nyuma y’iminsi agarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yagiye hanze ari gutera akabariro n’umukunzi we, Yampano yongeye kuba igitaramo kubera andi mashusho ari kumwe n’indi nkumi mu cyumba bambaye ubusa.
Aya mashusho bivugwa
ko yafatiwe mu cyumba cya hoteli, agaragaza Yampano ari kuvugana n’umuntu
utazwi kuri ‘Video call’ hanyuma akaza guhindukiza camera akamwereka umukobwa
bari kumwe mu cyumba cya hoteli yambaye ubusa buri buri.
Abinyujije ku mbuga
nkoranyambaga, Yampano yanditse amagambo agaragaza ko atishimiye ibihe arimo
ndetse yicuza kugira inshuti zamuhemukiye zirimo n’umukunzi we.
Ati “Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi
amahoro, nubwo utari woroshye. Nahuye na byinshi bihahamura umutima wanjye
ibabazo by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe Mwami ubu mba ndi ahandi,
warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose
wazegejeyo kugeza no kurushako rwajye (umukunzi we) ariko nemeye ukuri niga
kubyakira.”
Yampano yashimiye Imana yamubaye hafi muri ibi bihe byari
bimugoye, icyakora yizeza abakunzi be ko umwaka wa 2026 agiye kuwinjiramo ari
mushya.
Ati “Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi njyenyine,
ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga
ku byabaye. Mwami yobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe
amahoro.”
Aya mashusho ya Yampano yongeye kujya hanze mu gihe abarimo
Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man,
Ishimwe François Xavier na Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta bari kuburana
ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko baketsweho uruhare
mu gusakaza ayagiye hanze Yampano ari gutera akabariro n’umugore we.