Umuhanzi Senderi Hit nyuma y’urugendo rurerure yakoreye mu turere dutandukanye tw’igihugu yongeye kugaragaza ko imyaka 20 mu muziki atari gusa indirimbo,
ahubwo ari urugendo rwo guhuriza hamwe abantu no gukangurira urubyiruko
n’abaturage kubungabunga ibidukikije no kwimakaza uburere mboneragihugu.
Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025,
Senderi Hit yafashe umwanya wihariye wo kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa
Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu muganda wo kurengera ibidukikije aho bateye
ibiti
Ari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere, uyu muhanzi
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ibidakwiriye Nzabivuga”, “Twaribohoye” na “Iyo
Twicaranye”, yifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti, igikorwa cyari kigamije
guha ishusho nziza ibidukikije no gukangurira buri wese kugira uruhare mu
iterambere ry’aho atuye.
Nyuma y’uyu muganda, Senderi Hit yataramiye i
Ndago, mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, aho imbaga y’abantu
bishimye indirimbo ze ziganisha ku burere mboneragihugu.
Iki gitaramo cyari igice cy’urugendo
rw’uruhererekane rw’ibitaramo uyu muhanzi akomeje mu turere dutandukanye tw’u
Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Senderi
yatangarije umunyamakuru wa BTN
Rwanda ko gukora uyu muganda ari uburyo bwo kugaragaza ko umuziki Atari ukwishimisha
gusa , ahubwo ushobora no gufasha mu kubaka igihugu no kwigisha urubyiruko
kubungabunga ibidukikije. Ndi hano kugira ngo mbereke ko buri gikorwa cyiza
gishoboka iyo dufatanyije."
Akomeza agira ati “Kwizihiza imyaka 20 mu
muziki ni urugendo rurerure, ariko kuba ndi kumwe n’abaturage bacu mu turere
dutandukanye byampaye ibyishimo bidasanzwe. Ndi hano kugira ngo mbashimishe
kandi mbereke ko umuziki ufite ubutumwa bukomeye."
Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025,
Senderi Hit yakomeje urugendo rwe i Ndora mu Karere ka Gisagara. Iki
gitaramo cyarimo ibihumbi by’abantu, harimo abayobozi b’inzego zinyuranye,
n’abakunzi b’umuziki we.
Ati "Igitaramo cyo ku Gisagara cyari kirimo imbaraga nyinshi. Ni
ibyishimo kubona abantu baza bishimye, bakishimira indirimbo n’ubutumwa
bujyanye n’iterambere ry’igihugu. Urugendo rw’ibi bitaramo ruzakomeza, kandi
nizeye ko buri wese azava muri iki gitaramo afite isomo ryiza."
Senderi Hit yashimangiye ko urugendo rw’ibi
bitaramo rudahagarara, aho mu cyumweru gitaha
azataramira ab’I Musanze, Nkotsi na Rubavu ku kibuga cya Kanama, akomeza
kwishimira imyaka 20 amaze akora umuziki w’uburere mboneragihugu.
Uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki we atari
ugushimisha gusa, ahubwo ari uburyo bwo guhuriza hamwe abantu, kubakangurira
kwita ku bidukikije, no gutanga ubutumwa bufite akamaro ku muryango nyarwanda.
Ni urugendo rwuzuye ibikorwa bifatika,
ubutumwa bwubaka, n’imibereho myiza y’abaturage, bigaragaza ko Senderi Hit
atari umuhanzi usanzwe, ahubwo ari umuyobozi mu muziki w’uburere mboneragihugu.