Umuhanzi abijuru Lewsi ukunzwe kw’izina rya Papa Cyangwe uri kwitegura kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki
yishimira byinshi amaze kugeraho
harimo kuba yarabaye umugabo agashaka ndetse akanibaruka umwana w’umuhungu
Uyu muhanzi witegura gukora igitaramo cyo kwizihiza iyo myaka amaze mu muziki yise Papa Cyangwe 5 years Experience aho azahurira n’abakunzi be bagasangira ndetse
akabaganiriza byinshi ku rugendo
rutoroshye yagize .
Papa Cyangwe mu kiganiro n’umunyamakuru wa BTN Rwanda
yavuze ko muri iyi myaka itanu hari ibintu byinshi byamwigishije mu buzima ndetse
no mu kazi gasanzwe akora k’ubuhanzi
.
Yagize ati “
Nshuti zanjye imyaka itanu si mikeya kuko rwari urugendo rukomeye cyane kandi
rutoroshye kuko ibyo nakoraga byose
nahuriye n’ibyiza ndetse n’ibibi gusa nabikuyemo amasomo mensi kandi akomeye atuma nkomeza
gukora cyane
Umuziki wampuje n’abantu, unyigisha byinshi ku
buzima n’ukuri kw’isi. Ni imyaka y’ibitambo byinshi, y’ibyuya, ariko
n’iy’amahirwe menshi yo guhura n’abantu batandukanye bangiriye akamaro.”
Ni amagambo agaragaza ko
umuziki atawufata nk’akazi gasanzwe, ahubwo nk’inzira yo gukura mu bitekerezo
no mu buzima busanzwe.
Uretse intambwe z’ubuhanzi,
Papa Cyangwe avuga ko mu rugendo rw’imyaka itanu amaze gucamo, habayemo
n’impinduka mu buzima bwe bwite, aho kuva mu busore yinjiye mu rugendo rwo kuba
umugabo ufite umuryango.
Ati: “Navuga ngo muri iyo myaka
itanu, naje no kuvamo umugabo, ngira umuryango. Ni kimwe mu bintu
byanshimshije. Cyane, ko umuryango ari ikintu twese tuba twifuza kugira, rero
kugira umuryango n’ikindi kintu cyambayeho muri urwo rugendo rw’imyaka itanu,
kikampindura, yaba uko ngaragara no mu myitwarire.”
Aya magambo ye agaragaza
umuhanzi utagifata ubuzima nk ‘imikino”, ahubwo nk’urugendo rw’ukuri rufite
agaciro mu buryo bw’umuryango n’ubuzima bw’umuntu ukura mu nzozi akajya mu
nshingano.
Igitaramo “Papa Cyangwe 5 Years
Experience” kizaba kirimo byinshi — kuva ku ndirimbo zamumenyekanishije kugeza
ku ziri kuri album ye nshya “Now or Never”, izamurikwa muri uwo munsi.
Azafatanya n’abahanzi
banyuranye yakoranye na bo mu myaka yashize. Ntabwo bose baratangazwa, kuko
nk’uko abivuga, harimo abazatungurana ku munsi nyirizina.
Ati: “Hari abazaririmba mu
gitaramo bazatangazwa mbere, hari n’abandi bazatungurana mu gitaramo. Hanyuma
iki gitaramo kizahurirana no kumurika Album yanjye nshya yitwa ‘Now or Never’.”
Igitaramo kizabera muri Kigali
Universe, ahateganyijwe kwinjira ari: 7,000 Frw (ahasanzwe), 10,000 Frw (VIP)
na 15,000 Frw (VVIP). Ku meza y’abantu batandatu: 200,000 Frw, harimo n’icyo
kunywa.