• Amakuru / MU-RWANDA


Mukanzeyinama Seraphine wo mu Murenge wa Nkanka, mu Karere ka Rusizi, inzu ye yafashwe n'inkongi y'umuriro ishya ibyumba bibiri hatikiraramo ibintu byarimo byose bifite agaciro k'amafaranga arenga miliyoni 1Frw. 

Inzu y'uyu muturage yafashwe ni inkongi ku wa Kane, tariki ya 06 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa , mu Kagari ka , mu Murenge wa Nkanka, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Amakuru avuga ko inzu ya Mukanzeyinama yahiye adahari kuko yari yagiye kwa muganga, abaturanyi be babonye inzu ifashwe n'inkongi bahita bihutira kuzimya bagira amahirwe inzu yose ntiyashya kuko bafatiranye imaze gushya ibyumba bibiri, aho ibyahiriyemo bifite agaciro k'asaga Miliyoni 1Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkanka Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko iyi nkongi nta muntu yahitanye gusa asaba baturage kureba neza ibikoresho bifashisha bashyira umuriro w'amashanyarazi mu nzu zabo ko byujuje ubuziranenge. 

Mu mezi atarenze atatu mu Karere ka Rusizi hamaze gushya inzu zirenga eshanu aho bicyekwako intandaro yayo ari Umuriro w'amashanyarazi. 

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza impungenge z’uko hari inyubako nyinshi zagiye zifatwa n’inkongi ariko ugasanga nta bwishingizi zifite.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2023, inyubako 228 zibasiwe n’inkongi z’umuriro.

Guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira muri uwo mwaka, mu Mujyi wa Kigali ni ho hibasiwe cyane kubera ko inkongi zabaye muri ayo mezi 10 zihariye 64% by’izabaye mu gihugu hose.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’inkongi ku kigereranyo cya 17%, mu Majyepfo hagaragara umubare muto w’inkongi ku kigereranyo cya 4,4%.

Mu kwezi kwa Kanama 2023 ugereranyije n’andi mezi, ni ho hagaragaye umubare munini w’impanuka zaturutse ku nkongi z’umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke hari muri Werurwe, ahagaragaye 12.

Hagati ya Kamena na Kanama 2024 izindi nyubako 87 zibasiwe n’inkongi, abenshi muri ba nyirazo batazifitiye ubwishingizi.

Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA), kimaze igihe kiri gukora ubugenzuzi bugamije kumenya uko inyubako hirya no hino mu gihugu zishingiwe.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments