Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa rya telefone ku bana ku Isi, bwagaragaje ko abana bahabwa telefone bari munsi y’imyaka 13 y'amavuko baba bafite ibyago byinshi byo kugira ibitekerezo bibaganisha ku kwiyahura, ubwoba bukabije, kutiyizera ndetse n'izindi ngaruka zitandukanye.
Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu gihe Isi ikomeje kugendera ku muvuduko wo hejura mu rwego rwo kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga kandi ridaheza abantu bose, abana n’abakuze aho usanga hifashishwa ibikoresho bitandukanye birimo telefone zigenzweho (smartphones) kugira ngo izo ntego zigerweho.
Iterambere ry'Ikoranabuhanga ku Isi, ryatumye telefone zikwira hose, ariko imikoreshereze yazo neza iracyari ikibazo cy'ingutu cyugarije Isi muri rusange.
Ibyo byahuriranye n’imbuga nkoranyambaga zitabiriwe na benshi ku Isi kandi buri wese azikoresha uko abonye kuko abenshi nta bumenyi bazifiteho bubashiboza kuzikoresha neza ndetse no kumenya abazemerewe n'abatazemerewe.
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yakebuye ababyeyi bashobora kwibwira ko kureresha abana telefone ntacyo bitwaye, yerekana ikigero cy’imyaka umwana yemerewe guhabwa telefone (smartphone) ndetse n’ibyo akwiye kuba areba.
Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yakebuye ababyeyi batakita ku bana babo ahubwo bakabareresha telefone.
Yagize ati:"Ni ingenzi cyane ko ababyeyi bamenya igihe umwana yakabaye akoresha telefoni n’aho kuyikoresha bigarukira bitewe, n’ikigero cy’imyaka afite."
Dr. Sabin yagaragaje ko umwana uri munsi y’imyaka itandatu muri rusange atemerewe gufata telefoni wenyine cyakora hari igihe ayemerewe ari kumwe n’ababyeyi.
Ufite kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itandatu ashobora kuyikoresha hari ibyo ababyeyi barimo kuyimwigishirizaho ariko ntibirenze isaha imwe ku munsi.
Uri hagati ya 6-12 na we ntagomba gukoresha telefoni ari wenyine ahubwo ababyeyi nibo bagomba kumumenyera uburyo akwiye kuyikoresha, bari kumwe nawe.
Uwa 13 -17 kuzamura, ashobora gutunga telefoni, ariko mu buryo bugenzurwa n’ababyeyi, bakamuyobora uko akoresha imbuga nkoranyambaga.
Kuri icyo kigero, ababyeyi bagomba gushishikariza abana gukoresha telefone mu rugero.
Zimwe mu ngaruka mbi zo gukoresha telefone ku mwana harimo kubura ibitotsi, umuhangayiko n’ihohoterwa ryo kuri murandasi (Internet).
Ubushakashatsi ku ikusanyamakuru bwakozwe n’abahanga mu by’imitekerereze, imibereho n’ubuzima bwo mu mutwe binyuze muri ‘Global Mind Project’ bwakozwe hagamijwe gusuzuma ingaruka abana batunze telefone bagirwaho haba ku buzima bwo mu mutwe n’icyo byangiza mu mikurire yabo bwagaragaje ingaruka zitandukanye.
Mu isesengura ryakozwe ryagaragaje ko umwana uhabwa telefone mbere y’imyaka 13, agira ibibazo byinshi by’ubuzima bwo mu mutwe akiri muto, cyane cyane ku bakobwa birimo ibitekerezo byo kwiyahura, kubaho mu kinyoma, kutagenzura amarangamutima, kutiyizera n'izindi.
Izo ngaruka zigirwamo uruhare n’ibibera ku mbuga nkoranyambaga birimo ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi (cyberbullying), imibanire mibi mu muryango igaragara hirya no hino ku Isi ndetse n'ibindi.
N’ubwo hari ngaruka mbi nyinshi zo gukoresha telefone iyo abana n'abantu bakuru bayikoresheje nabi ariko hari n’ibyiza byinshi byayo mu gihe ikoreshejwe neza.