Umwarimu wo Mukarere ka Ngoma, mu Murenge wa Mugesera, yafashwe amaze kubika idishi [ isahani nini baruriramo iby’abanyeshuri 10] y’umuceri uhiye mu Kabati ke ko ku ishuri, avuga ko yari awushyiriye abana be iwe mu rugo.
Uyu mwarimu yemeye ko atari ubwa mbere yari abitwaye ndetse asaba imbabazi akomeje ko atazabyongera.
Icyo kibazo cyagaragaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 07 Ugushyingo 2025, ubwo umugenzuzi w’Uburezi yajyaga mu Kigo cy’ishuri uwo mubyeyi yigishaho agiye gukurikirana ikibazo cyari kimaze iminsi kihavugwa cy’ubujura bw’ibiryo.
Ni nyuma yuko ababyeyi bari bamaze iminsi bagaragariza Umurenge wa Mugesera ko abana babo badahaga, hanyuma Umurenge wohereza umugenzuzi.
Mu bugenzuzi bwakozwe, nibwo umuyobozi w’ishuri yaje gutungurwa no gusanga idishi yuzuye y’umuceri uhiye iteretse mu kabati k’uyu mwarimu.
Uwo Mwalimu yabajijwe iby’ibyo biryo, ntiyazuyaza ahita abemerera ko yabihishe ngo aze kubicyura iwe mu rugo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie ku murongo wa Telefoni yabwiye ijamboryumwana.rw ko iki kibazo bakimenye barimo kugikurikirana.
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yandikishijwe ibaruwa isaba imbabazi, akavuga ko atazongera ukundi.
Muri iyo baruwa avuga ko atari ubwa mbere ahubwo yari inshuro ya 4 abitwaye.