• Amakuru / POLITIKI


U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku mushinga wose w’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu; intambwe ikomeye ibanziriza gusinya amasezerano.

Intambwe yatewe ku wa 7 Ugushyingo 2025 ubwo intumwa z’ibihugu byombi, iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zahuriraga i Washington D.C.

Iyi nama yari igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa nyuma y’aho u Rwanda na RDC bigiranye amasezerano y’amahoro tariki ya 27 Kamena 2025, n’imbogamizi zihari.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko umuhango wo gusinya ku mushinga w’aya masezerano wakurikiwe n’Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa bya politiki, Alison Hooker, n’Umujyanama wa Perezida Donald Trump mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Ingingo zigize umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu zirimo ubufatanye mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, ubufatanye mu bucuruzi, kubaka ibikorwaremezo byo ku mipaka, guteza imbere urwego rw’ubuzima no kubungabunga pariki.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko aya masezerano nashyirwaho umukono, azafasha u Rwanda na RDC gutera imbere mu bukungu, areme amahirwe y’ishoramari, Abanyarwanda n’Abanye-Congo babonemo inyungu zitaziguye kandi amahoro aboneke mu karere.

Nk’uko yabitangaje, umusaruro w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu uzashingira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’umutekano zirimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi mitwe iwushamikiyeho ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Ku ngamba z’umutekano, abitabiriye iyi nama bagaragaje ko kuzishyira mu bikorwa bitari kwihuta, bemeranya ko imbaraga zikwiye kongerwa hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Washington.

U Rwanda, RDC n’abahuza bagaragaje ko ibitero bya politiki cyangwa amagambo y’ubushotoranyi bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, bityo ko impande zombi zikwiye kubyirinda.

Umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wari gushyirwaho umukono tariki ya 3 Ukwakira 2025, ariko icyo gihe Perezida wa RDC yarabyanze, agaragaza ko ingingo zirebana n’umutekano zigomba kubanza kubahirizwa.

Kuba RDC yemeye gusinya kuri uyu mushinga ni ikimenyetso cy’uko amasezerano y’ubufatanye mu bukungu ashobora gusinywa vuba nk’uko Perezida Donald Trump wa Amerika abyifuza.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments