Abantu babarirwa muri 240 muri Tanzania barezwe icyaha cyo kugambanira igihugu, nyuma y’imyigaragambyo irimo imvururu yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuhaba.
Perezida
Samia Suluhu Hassan yatangajwe nk’uwatsinze aya matora ku majwi 98%, ariko
abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bayahejwemo bavuga ko atanyuze mu mucyo.
Indorerezi zayakurikiranye na zo zivuga ko atubagirije
amahame ya demokarasi.
Perezida Samia wari warashimwe kubera gufungura urubuga
rwa politiki akiza ku butegetsi muri 2021, kuri ubu arashinjwa kongera
gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu gihe cy’amatora abashinzwe umutekano bashyamiranye
n’abigaragambyaga, kandi amakuru avuga ko abantu amagana bishwe, nubwo inzego
za leta zabigize ubwiru.
Abarezwe kugambanira igihugu barimo umushoramari Jenifer
Jovin n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bashinjwa gushishikariza abantu
kwigaragambya no guhungabanya amatora.
Aba bashobora guhanishwa igihano cy’urupfu, ariko muri
Tanzania iki gihano gikunze gusimbuzwa gufungwa burundu.
Imyigaragambyo yabaye muri Tanzania yanagize ingaruka ku
Banyakenya baba muri iki gihugu, dore ko bivugwa ko hari abishwe, abafashwe,
cyangwa bakomerekejwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yasabye ubutegetsi bwa Tanzania kurinda no kurengera ubuzima bw’Abanyakenya.