• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yahagaritse imbwirwaruhame igitaraganya ubwo umuntu utamenyekanye yateraga amabuye imbere aho yavugiraga bigatuma ahunga.

Hakainde yari mu ruzinduko mu ntara ya Copperbelt, asura isoko rya Chiwempala ryangijwe n’inkongi y’umuriro mu gace ka Chingola ndetse anemerera abacuruzi bagizweho ingaruka n’uyu muriro miliyoni 10 z’ama-Kwaca ya Zambia.

Amashusho magufi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uyu mukuru w’igihugu ari kuvuga imbwirwaruhame nyuma y’akanya gato, yitegereza ku ruhande amasegonda make, abashinzwe umutekano we batangira kumuhungisha ngo atagerwaho n’ibyo bari kumutera.

Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko ari abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buciriritse mu gace ka Senseli barubiye bagatera Perezida Hakainde amabuye, basaba ko imirimo yabo ikomorerwa.

Aka gace mu 2023 kabayemo impanuka ikomeye mu birombe byaho hagwamo abantu benshi, abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bakuramo abapfuye 27, ariko ibyo bikorwa byo gushakisha abandi birahagarikwa banga gushyira mu kaga ubuzima bw’abajya gushakisha abaheze mu birombe.

Perezida Hichilema yagiye ahatekanye asaba abaturage gutuza bakaganira, mu gihe abandi bayobozi bajya kumvikana n’abateje imvururu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments