Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko Ndi Umunyarwanda izakomeza kuba intero n’inyikirizo mu Rwanda hagamijwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2025,
mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 18 rya Unity Club
Intwararumuri ryaberaga ku Intare Arena Conference.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Ndi
Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.’
Ubutumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko
abanyamuryango ba Unity Club bagaragaje ko irenze kuba ihuriro, ahubwo
yababereye bose urumuri ruyobora intambwe zabo mu mitekerereze, imigirire,
n’imibereho bahisemo.
Yakomeje agira ati: “Kuri twebwe, intero n’inyikirizo
izakomeza kuba Ndi Umunyarwanda. Ishingiro ry’ubumwe bwacu, ni inzozi
dusangiye; dusangiye umuco, dusangiye ururimi, dusangiye igihugu n’Imana y’u
Rwanda kandi ikaba imwe.”
Gusenyera umugozi umwe, gutegana amatwi, kungurana
ibitekerezo, ibi byose bigize ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, Jeannette
Kagame avuga ko buberera imbuto z’ubudasa n’ubushishozi.
Ati: “Kuba iterambere tugezeho riri ku rwego
rushimishije, ndetse tukaba dufite n’umudendezo wo kubaho twunze ubumwe,
ntibikwiye kutwibagiza intambara zitugose muri aka gace kacu, ndetse n’ahandi
henshi ku Isi.”
Yagaragaje ko hadutse mu buryo buteye impungenge
kwimakaza inzangano zishingiye ku mitandukanire mu biranga abantu, bikaba
urwitwazo rw’ababifitemo inyungu kugira ngo bababibemo inzangano.
Umwihariko wa Unity Club ni ubutwari bwo guha umwanya
ibiganiro bisa nk’aho bigoye kuri benshi. Iyo bahuye bakaganira, n’uko ngo bazi
neza ko guceceka bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Agira ati: “Twambuwe ubusesenguzi bw’amateka
y’umugabane wacu wa Afurika, natwe turabyemera. Guceceka kwacu, byabereye
abatatwifuriza ineza, intwaro bifashisha bagoreka amateka yacu, rimwe na rimwe
ugasanga hari bamwe muri twe bayoboka iyo nzira y’ibinyoma.
Niyo mpamvu dukwiye guhagurukira umuco wo kwandika
amateka yacu, kuyabika neza no kuyigisha, kugira ngo tutazisanga ibyo
tuganirira muri aya mahuriro, cyangwa se aho dukorera byarasibanganye.”
Kwandika ibisubizo Abanyarwanda bishatsemo yavuze ko
byagiye bifasha kwigobotora icuraburindi igihugu cyarimo.
Akomeza avuga ati: “Ntidukomeze gutekereza ko tugifite
umwanya, igihe kirageze ko imvugo iba ingiro, tugakora ibyo twiyemeje, hato
tutazaba nka wa mugani twumvise ejo ugira uti ‘Umubyeyi gito, araga abana
ibyamunaniye’.
Ubukungu twifitemo nk’abanyamuryango duteraniye aha,
ni umurage ntagereranywa usobanura amateka yacu, twasigira abana b’u Rwanda.”
Abitabiriye Ihuriro rya Unity Club Intwararumuri
bibukijwe ko Ndi Umunyarwanda ari igitekerezo ngenga cy’ukubaho kw’Abanyarwanda
ko atari intero yabo gusa ahubwo ahubwo ko ari yo mahitamo yabo ntasubirwaho.
Ati: “Ntawe dusaba uburenganzira bwo kubaho, kandi
tukabaho neza. Ndi Umunyarwanda ni cyo gihango dufitanye, ni wo murage
tuzasigira abato.”
Ubuyobozi bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri
buvuga ko Unity Club ari ishuri kuko amashuri asanzwe bayigiye ahantu hatandukanye,
imirimo bakoze nayo iratandukanye, ariko kuko abanyamuryango bahurira hamwe,
bose bibagira abanyeshuri b’amateka yabo aho buri wese akomeza kwigira
k’uwundi.
Umuyobozi Mukuru wa Unity Club, Jeannette Kagame
yagize ati: “Kudakomeza kwiga ni ukudindira, ni ukugwingira. Ntitwirare ngo
twibwire ko tuzi byose. Muri iri shuri ryacu ridasanzwe, duhore dufite amatsiko
yo kwiyungura ubundi bumenyi.”
Akomeza agira ati: “Twubatse byinshi bundi bushya,
tubikora bucece, kandi dufite icyizere. Muri Unity Club, ni ahantu twongeye
gusobanukirwa ko u Rwanda ari umutamenwa. Ni ingobyi iduhetse, idukwiriye
twese, kandi dutuyemo dutuje.”
Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri
ryitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, Intwararumuri, abayobozi
b’inzego z’ibanze, abahagarariye urubyiruko, abakuru b’amadini n’amatorero,
ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile barenga 400.