Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025
muri Zaria Court harabera irushanwa rishya ry’ iteramakofi rya Kigali
Fight Night, riteganyijwe guhindura isura y’umukino w’iteramakofe muri Afurika
y’Iburasirazuba.
Iri irushanwa ryateguwe na Silverback Sports ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’ Iteramakofi mu Rwanda (RBF), ni ijoro ry’imirwano ryitezwe na benshi, ahateganyijwe ko hazabamo imikino 11 irimo itandatu y’ababigize umwuga n’itanu y’abakinnyi batabigize umwuga, izahuza abakinnyi baturuka mu Rwanda, Nigeria, Tanzania, Gabon, Kenya na RDC, bakina bigendanye n’ibiro byabo, aho imwe mu mikino yo kwitega harimo uwa Jerry (RDC) acakirana na Ally (Tanzania), Hans (Gabon) avakirana na Joseph (Tanzania), ndetse na Frank (Rwanda) na Nelson (Gabon).
?
?Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’ iteramakofi mu Rwanda Yannick Noah
yatangaje ko imikino ya Kigali Fight Night izajya iba buri mezi atatu kandi
intego ari ukuzamura impano z’abaknnyi b’Abanyafurika.
Ati"
Nibyo Koko Kigali Fight Night izajya iba buri mezi atatu, ntabwo izaba ngo
ihite igenda burundu ahubwo izajya igaruka.Intego nyamukuru ni gufasha
abakinnyi bo muri Afurika y’ Iburasirazuba kuzamura urwego rwabo."
?
?Yakomeje asaba Abanyarwanda kuzitabira iyi Kigali Fight Night izatangira saa
kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko bazaboneramo byinshi.
Ati
"Turasaba Abanyarwanda bose nk’uko basazwe babikora bashyigikaira
abakinnyi ba Basketball, Volleyball, Football n’abandi ko bakwiye kuza
gushyigikira abana babo mu mukino w’iteramakofi, kuko bazaryoherwa."
?Muri iyi
mikino hazakinwa icyiciro cy’abagabo n’abagore, u Rwanda rukazahagararirwa
n’umukunnyi umwe, kubera ko ariwe ufite amanota yo kwitabira iri rushanwa.
?Silverback
Sports isanzwe itegura ibikorwa bya siporo byo ku rwego rwo hejuru, mu gihe
Rwanda Boxing Federation ikomeza guteza imbere uyu mukino w’iteramakofe mu
gihugu no gukoresha amarushanwa yisumbuye, yerekana u Rwanda nk’igicumbi cya
siporo.