Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo, bwahagaritse uruganda rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge nyuma yo gusanga rukoresha ibintu bitemewe n’amategeko birimo isabune, urusenda n’itabi.
Ni inzoga zizwi ku izina rya “Agakeye”, aho litiro ibihumbi 25 zifite agaciro ka miliyoni 37 Frw zamennwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki 07 Ugushyingo 2025.
Izo nzoga zakozwe n’uruganda B&N Home Ltd ruherereye mu Kagari ka Kiburara, mu Murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Gatsibo, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukora inzoga zenzwe mu bitoki, ariko biza kugaragara ko rwarenze ku byangombwa rwahawe.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi b’Akarere ka Gatsibo, inzego z’umutekano ndetse na Rwanda FDA basuye urwo ruganda, basanga ibikorwa birukorerwamo bidakurikije amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko nubwo uruganda rwari rufite ibyangombwa, rwarenze ku byo rwari rwemerewe gukora.
Yagize ati:"Twakoze ubugenzuzi dusanga ibyo bari gukora bitandukanye n’ibyemewe. Bari bemerewe gukora inzoga z’ibitoki, ariko basanze bakoresha Alcohol ya Ethanol, urusenda, itabi n’ibindi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda. Ni yo mpamvu twahisemo kumena ibyo byose no gufunga uruganda."
Yongeyeho ko hafashwe umwanzuro wo kumena inzoga zose z’urwo ruganda, haba izari ziri gucuruzwa ndetse n’izari mu bubiko, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Uyu muyobozi yavuze ko abacuruzaga cyangwa abaranguraga izo nzoga batazabihomberamo, kuko nyir’uruganda ari we uzabibazwa, ndetse nananirwa kwishyura, imitungo ye izatezwa cyamunara.
Ati:"Turabasaba kutajya banywa inzoga batamenye icyo zikozwemo, kuko hari abashaka inyungu ariko bakica abaturage."
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rubirizi, Hakizabazungu Jean Bosco, aho urwo ruganda rwakoraga, avuga ko bari basanzwe babona ibikorwa by’uruganda ariko batemererwaga kwinjira imbere, ari na yo mpamvu batari bazi neza ibirukorerwamo.
Yagize ati:"Bajyaga kuziranguza kure, ariko ubu tugiye kujya dukurikirana buri muntu ukora ibintu bishobora gushyira abaturage mu kaga."
Ubugenzuzi bwagaragaje ko nyir’uruganda yakoresheje amayeri yo guhisha ibikorwa bitemewe, aho mu gice cy’imbere herekanwaga ibikorwa byemewe n’amategeko, naho mu gikari hihishwaga ishami ryengerwagamo inzoga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru avuga ko izo nzoga, icupa rimwe ryagurishwaga amafaranga 400Frw, zikaba zarakozwe hifashishijwe isabune, urusenda, itabi, alcohol ya Ethanol n’ibindi byinshi byangiza ubuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, buvuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza guhagarikwa aho byagaragara hose, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gucyaha abahungabanya umutekano w’abaturage mu izina ry’ubucuruzi.
Urwo ruganda rwo mu Karere ka Gatsibo rufunzwe nyuma y'uko muri iki Cyumweru no mu Karere ka Rwamagana hafunzwe urundi ruganda narwo rwakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge. Aho rwakoreshaga urusenda, ibibabi by'itabi biseye n'ibindi.