• Imikino / FOOTBALL
Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports 3-0 mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona,  yongera kuyereka ko udafite arya nk'umurwayi.

Wari umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona, wagiye gutangira Rayon Sports imaze imyaka 14, itazi uko gutsinda APR FC ku mukino ubanza wa shampiyona bimera, ni umukino kandi utitabiriwe nkuko byari bisanzwe , kuko abafana batageze no ku bihumbi 7, aribo bari muri Stade Amahoro, mugihe yagenewe kwakira ibihumbi 45.

Ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka 1 ugereranyije n'umukino baheruka gutsindamo Marine FC , kuko Abedi Bigirimana yari yasimbuye Harerimana Abdullaziz, ni mu gihe APR FC yo yari yagaruye Ronald Ssekiganda na Dauda Yussif,  Kayitare David umwe mubasifuzi bataragira ubunararibonye , niwe wari wahawe gusifura uyu mukino , afatanyije na Mutuyimana Dieudone , na Ishimwe Didier mu gihe Nizeyimana Is Had yari umusifuzi wa 4.

Umukino watangiye amakipe tuje cyane, ariko ku munota wa 5 ikipe ya APR FC igerageza uburyo bwa mbere bw''umukino , ishoti rikomeye yatereye kure rijya hanze, ku munota wa 8 Hakim Kiwanuka yongeye kubona uburyo , ariko ntiyabubyaza umusaruro , gusa havamo koroneri itagize icyo itanga, ku munota wa 11 Abedi Bigirimana nawe yagerageje uburyo bwa mbere bwa Rayon Sports ariko umupira uca kuruhande gato rw'izamu.

Guhera ku munota wa 20 Amakipe yombi yatangiye gusimburana ku mazamu, batakana bikomeye, ari nako bahusha uburyo babona,ku munota wa 27 APR FC yafunguye amazamu , kuri koroneri yatewe neza na Ruboneka Jean Bosco , Ronald Ssekiganda ashyira umupira mu izamu n'umutwe .

Ku munota wa 38 Pavelh Ndzila yakoze ikosa rikomeye,  umupira yafashe maze arawurekura William Togui Anita ashyiramo igitego cya 2 cya Rayon Sports , ikipe ya APR FC yakomeje kuyobora umukino , ndetse igice cya mbere kirangira intsinze ibitego 2-0.

Igice cya 2 ikipe ya Rayon Sports yatangiranye impinduka 3 , Rushema Chris asimbura Serumogo Ally, Ishimwe Fiston asimbura Habimana Yves , mu gihe Tony Kitoga yasimbuye Niyonzima Olivier Sefu, ku munota wa 47 nibwo Rayon Sports yateye ishoti rya mbere rigana mwizamu, umupira watewe na Ndayishimiye Richard , ariko Ishimwe Pierre awushyira muri koroneri.
Ku munota wa 66 ikipe ya Rayon Sports yakoze indi mpinduka Harerimana Abdullaziz asimbura Tambwe Gloire wagize ikibazo cy'imvune, ni mugihe ikipe ya APR FC yahise ikora impanduka 2, Denis Omedi na Mamadou Sy basimbura Mugisha Golbert na William Togui , ku munota wa 69 Pavelh Ndzila yongeye gukora ikosa , ashaka gucenga Mamadou Sy , umupira arawumwambura ariko uhita ukubita igiti cy'izamu.

Ikipe ya APR FC yagarutse mu gice cya 2 ubona ko ifite intego yo kurinda ibitego byayo, kuko iminota myinshi abakinnyi bayo bayimaraga baryama bya hato na hato, ku munota wa 78 APR FC yakoze impinduka ya 3 Iraguha Hadji asimbura Hakim Kiwanuka,  amakipe yombi yakomeje gukina umupira udafite intego , kuko ikipe ya APR FC yo yashakaga kurinda ibitebo byayo gusa.

Ku munota wa 85 APR FC yakoze impinduka ya 4 Niyomugabo Claude aha umwanya Bugingo Hakim, mu gihe Rayon Sports yakoze impinduka ya nyuma Tony Kitoga winjiye asimbuye aha umwanya Jesus Sindi Paul, iminota ya nyuma yari iminota itaryoheye ijosho na mba , kuko amakipe yombi yakinaga nabi , ku munota wa 90+3 Pavelh Ndzila yongeye gukora amakosa , yihera umupira Mamadou Sy,  atsinda igitego cya 3  cya APR FC , ndetse umukino urangira itahanye amanota 3. Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments