Ikipe ya Intare FC yitandukanyije n'uwitwa Nibishimirwe Patrick uvugwa ko yambuye amafaranga ababyeyi bo mu karere ka Kamonyi abizeza kujyana abana babo mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya Intare, ivuga ko itamuzi.
Kuwa 5 taliki ya 07 Ugushyingo 2025 ni bwo kuri TV 1 hatambutse inkuru y'ababyeyi 26 bo mu mudugudu wa Ngoma mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, aba babyeyi bavugaga ubwo hafungurwaga ikibuga cy'umupira cya Ruboko, abayobozi baberetse Nibishimirwe Patrick nk'umuntu wari ugiye kubafasha kuzamura impano z'abana babo.
Uyu mugabo ngo yahise atangira kujya atoza abana gusa ngo atangira kujya yaka aba babyeyi amafaranga, kugeza ubwo yabatse ari hagati ya 150,000 na 200,000, kugira ngo ajyane abana babo mu irerero ry'umupira w'amaguru rya Intare FC, aba babyeyi ngo bakoze ibishoboka barayamuha ndetse banagura ibikoresho, ariko umunsi wo kugenda bategereza uyu Patrick baraheba, nyuma baza kubwirwa ko asigaye yibera mu mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Ugushyingo ikipe ya Intare FC, yatanze itangazo yitandukanya n'uyu Patrick ivuga ko itamuzi, Intare ivuga ko nta wundi muntu ugira uruhare mu kuyizanamo umukinnyi uretse umubyeyi w'umukinnyi ubwe, intare kandi yasabye aba babyeyi kwegera ubuyobizi bubegereye bakarenganurwa, inasaba abanyarwanda ko uzagira icyo asabwa ngo umwana we ajyanwe muri iyi kipe , yazabamenyesha.
Ikipe ya Intare FC yitandukanije n'uwibye abaturage bo mu karere ka Kamonyi ayitwaje
Abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga , bavuga ko begereye ubuyobozi bw'umurenge , ariko ikibazo cyabo ntigihabwe agaciro , ndetse ko basaba kurenganurwa , uyu Nibishimirwe Patrick wabibye akagarurwa akabishyura ibyo bamuhaye byose, ni kenshi hagiye havugwa abantu basaba ababyeyi amafaranga, kugirango bafashwe kuzamura impano z'abana babo cyane cyane mu mupira w'amaguru, bimwe mubyo benshi babona ko bidindiza iterambere ry'uyu mukino.
Like This Post?
Related Posts