Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo (RDC), urashinja Leta y’u Burundi kohereza batayo ebyiri z’ingabo z’icyo gihugu mu misozi ya Fizi, Mwenga na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, mu mugambi wo kugota Minembwe no gukorera Jenoside Abanyamulenge.
Ibi byatangajwe na Col. Ndakize Welcome Kamasa, umuhuzabikorwa wa MRDP-Twirwaneho, uvuga ko ingabo z’u Burundi, FARDC, Mai-Mai na FDLR bakomeje gukorera abaturage ibikorwa bya kinyamaswa.
Col. Kamasa avuga ko batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi (FDNB), na batayo ya 3303 ya FARDC, zasanze izindi zikambitse ahitwa Point Zero mu irembo rikuru ryerekeza mu Minembwe.
Yakomeje avuga ko izo batayo zizwiho ubugome bukabije, zageze muri Fizi zikoresheje amato ya gisirikare mu Kiyaga cya Tanganyika.
Izo ngabo zahasanze izindi batayo zirenga icumi z’Abarundi muri iyo misozi, zikomeje kugaba ibitero ku mirongo myinshi y’urugamba kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Yagize ati:"Leta ya Congo irabahemba, yabahaye akarere ubu nibo bayoboye; Abarundi nibo bakoresha inama, nibo batanga amabwiriza abantu bagenderaho, ni ukuvuga ngo nibo bakora nka Leta."
Ubutegetsi bwa Ndayishimiye na Tshisekedi bukomeje kurunda izo ngabo mu misozi miremire ya Minebwe, ziyobowe na Brig. Gen. Amuli Chiviri, Komanda w’ibikorwa bya Sokola II muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru atangazwa na Twirwaneho avuga ko ibitero by’iryo huriro byahitanye abasivili benshi kandi byatumye ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahunga ako karere.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko ingabo z’u Burundi muri ibyo bice ziyobowe na Brig. Gen. Pontien Hakizimana, Brig. Gen. Michel Ndenzako, Brig. Gen. Jean Luc Habarugira na Brig. Gen. Désiré Manirakiza.
Uwo mutwe uvuga ko kongera ingufu kw’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwa gisirikare mu bikorwa byo kurimbura Abanyamulenge.
Ngo bishimangira kandi imikoranire y’izo ngabo n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Abatutsi n’Abanyamulenge, irimo Mai-Mai (Wazalendo) na FDLR.
Abanyamulenge, Ababembe, Abapfurero, Abashi n’andi moko atuye mu Minembwe muri zone za Mwenga, Fizi na Uvira baherutse kwigaragambya, bamagana ingabo z’u Burundi bazishinja kwicisha Abanyamulenge inzara.
Iyo myigaragambyo yabaye ku wa 04 Ugushyingo 2025, yitabiriwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abaturage, abami gakondo ndetse n’abahagarariye inzego z’abagore.
Bagaragaje ko ingabo z’u Burundi n’abo bafatanya bakambitse mu duce twose tuvamo iby’ibanze abaturage bakenera, birimo imiti, umunyu, isukari, isabune n’ibindi, kugira ngo babashe kubaho.
Aba baturage beretse amahanga kandi ko izo Ngabo n’abo bafatanya, barimo Wazalendo, FDLR, bamaze imyaka 8 bagerageza gukorera Abanyamulenge Jenoside; abacitse ku icumu bakabicisha inzara, abandi bakabamenesha.
Like This Post? Related Posts