• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa aba afunguwe by’agateganyo, mu gihe ategereje kuburana ubujurire ku rubanza yakatiwemo gufungwa imyaka itanu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Ugushyingo 2025.

Sarkozy yafunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bishingiye ku mafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya ubwo yiyamamazaga mu 2007. Ibyo byaha byatumye ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu.

Ubwo yajyanwaga muri gereza izwi nka Prison de la Santé iherereye mu gace ka 14e arrondissement de Paris, abamwunganira mu mategeko bahise basaba ko afungurwa by’agateganyo.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris ku wa 10 Ugushyingo 2025, rwategetse ko afungurwa by’agateganyo ariko akazakomeza gucungirwa hafi n’inzego z’ubutabera. Yari amaze ibyumweru bitatu muri gereza.

Sarkozy wafunguwe urukiko rwamubujije kurenga ubutaka bw’u Bufaransa, mu gihe ubujurire ku rubanza rwe butegerejwe mu bihe biri imbere.

Ubushinjacyaha kuri iyi nshuro na bwo bwasabye ko Sarkozy arekurwa ariko akazakomeza kugenzurirwa hafi n’inzego z’ubutabera.

Sarkozy wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012 ahakana ibyaha byose akavuga ko ari ibyo bamuhimbiye.

Uyu wahoze ari Perezida yari amaze ibyumweru bitatu muri gereza, kandi biteganyijwe ko asohoka muri gereza kuri uyu wa Mbere.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments