• Amakuru / POLITIKI


Polisi yo mu Mujyi wa New Delhi yatangaje ko imodoka yaturikiye muri uyu mujyi hapfa abantu umunani abandi barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi muri New Delhi, Sanjay Tyagi, yavuze ko bakiri gukora iperereza ku cyatumye iyi modoka iturika.

BBC yanditse ko uru rusaku rw’iri turika rwari ruremereye cyane ku buryo abari muri uyu mujyi na Leta byegeranye baryamiye amajanja.

Umuyobozi wa Polisi ya New Delhi, Satish Golcha, yavuze ko imodoka yagendaga buhoro yaturitse igaturitsa n’izindi.

Ati “Hari abantu bapfuye, abandi barakomereka.”

Ibitero bikomeye byagabwe muri New Delhi cyaherukaga mu 2008 ubwo ibisasu byaterwaga mu bubiko bw’amasoko mu bice bitandukanye bigahitana abarenga 20.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments