Inzego zitandukanye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, ziremeza ko hadutse icyorezo cya grippe kimaze guhitana abana batatu, ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi mu nama bwakoranye n’abaturage bwasabye ko ibigo by’amashuri bitegeka ko abana bambara udupfukamunwa.
Ubuyobozi bwahaye amakuru abaturage ko hari icyorezo cyaje mu bana, gifata mu buryo bwa grippe (IBUCURANE), aho uwanduye yitsamura, akazana utumyira, akagira umuriro, kandi agacika intege.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, avuga ko iyi ndwara ihari, yongeraho ko batangiye gufata ingamba z’ubwirinzi.
Yagize ati:"Ni indwara ifata abantu benshi kandi yandura cyane…Ingamba twafashe icya mbere ni ubukangurambaga kugira ngo abaturage bayimenye, bamenye abana bose bagaragaza ibyo bimenyetso babohereze kwa muganga, cyane ko abana bari ku ishuri, umwana agume mu rugo kugera acyize kugira ngo asubire ku ishuri."
Mu gihe hirya no hino hahurira abantu benshi, hari ahagenewe gukaraba intoki, ariko ahenshi hakaba hatagikora, ubuyobozi bwasabye ko ubukarabiro bwashyizweho mu gihe cya COVID-19 bwongera gukora.
Ubuyobozi kandi buri gukorana n’Abajyanama b’Ubuzima kugira ngo batange imiti ku bana baba bafite ibimenyetso.
But I:"Ni Grippe ariko ifite ubukana…"
Umuyobozi w'Ibitaro Bikuru bya Gisenyi, Assistant Commissioner of Police, Dr Tuganeyezu Corneille, yahumurije abaturage ko iyi ndwara inzego z’ubuzima zamaze kumenya iyo ari yo n’ikiyitera.
Ati:"Ntabwo ari indwara idasanzwe ni grippe (Ibicurane) ariko igeraho ikaba yamerera umubiri nabi, ije n’ubundi mu gihe tuba twiteguye indwara zo mu buhumekero cyane cyane grippe, ndetse rimwe na rimwe n’Umusonga, nicyo gihe cyayo n’ubundi. Gusa icyajemo gishyashya ni ubukana, irimo irazana ubukana bwinshi."
Dr Tuganeyezu Corneille yakomeje avuga ko igitera ibi bicurane bamaze kukimenya kuko hafashwe ibizamini birapimwa, ngo basanga ari ibicurane bizanana na Bagiteri (Grippe et Les surinfections bactériennes).
Hafashwe ingamba mu rwego rwo guhangana n’ibyo bicurane
Ubuyobozi buvuga ko ingamba zafashwe zirimo iyo gushakisha abantu baba barafashwe ariko bakaba bataragera kwa muganga, bityo abaturage banduye bakaba bahamagarirwa kujya kwa muganga.
Indi ngamba ni ukujya mu mashuri kureba ko haba hatarimo abana banduye, na bo bakajyanwa kwa muganga.
Dr Tuganeyezu Corneille, avuga ko hafashwe ingamba yo kuvura abagaragaweho ubwo burwayi. Indi ngamba ni ubwirinzi nko gukaraba intoki, gukorara mu buryo bwo kurinda kwanduza abandi, ukorora agakinga ikiganza ku munwa, no kwirinda gukororera mu bandi bantu.
Indi ngamba ni ubukangurambaga mu baturage, ndetse no kwihutira kujyana abana kwa muganga kare kugira ngo batanegekara, kimwe n’abantu bakuru bafashwe bagomba kwivuza.
Yagize ati:"Abo kizahaza cyane ni abana bato bari munsi y’imyaka 5 ku mpamvu izwi y’uko umubiri wabo uba utaragira imbaraga zihagije zo kwirwanaho. Abandi ishobora kugiraho ingaruka nubwo tutarabibona mu mibare igaragara, ni abasaza n’abakecuru cyangwa abantu basanzwe bafite uburwayi bugabanya ubwirinzi bw’umubiri."
Kuri ubu inzego z'Ubuzima muri ako gace zirimo gakorana n’izindi nzego zirimo n'Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ku buryo imiti yo kuvura biriya Bicurane ihari, ndetse n’ibindi bikoresho byankenerwa mu guhangana n’iyi ndwara ngo nabyo birahari.
Like This Post? Related Posts