• Imikino / FOOTBALL
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi , itazabasha gukina imikino  ya gicuti, kubera kubura ubushobozi bw'amafaranga .

Umunyamabanga w'agateganyo wa Ferwafa akaba na Visi perezida ushinzwe tekinike bwana Richard Mugisha,  yavuze ko Amavubi atazabasha gukina imikino ya gicuti mu idirishya rya FIFA ryo mu  Ugushyingo , kubera ko Minisiteri ya Siporo yabuze ubushobozi , ahubwo bahisemo guhamagara abakinnyi bakina imbere mu gihugu, bagakora imyitozo iminsi 4.

Ubwo yaganiraga na B&B bwana Richard yagize ati" Nta mukino wa gicuti witwa ngo ni uwikipe y'igihugu utegurwa , impamvu zabiteye ni nyinshi ariko wenda izo navugamo z'ingenzi , ni uko twasanze mu igenamigambi Minisiteri yari ifite ikora nayo igendeye ku igenamigambi rya federation  , twasanze nta mukino wa gicuti wari warateganyijwe mukwa 11".

Yavuze ko hari ibihugu byasabye gukina n'u Rwanda , harimo ibirwa bya Comoros,  Namibia ,na Senegal , ariko babona ingengo y'imari itazaboneka , avuga ko umutoza yifuje guhamagara abakinnyi b'imbere mu gihugu , akabakoresha imyitozo , kugirango arebe urwego rwabo, ikaba ari imyitozo izakorwa iminsi 4 , uhereye taliki ya 13 Ugushyingo kugeza kuya 17 Ugushyingo. Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments