• Imikino / FOOTBALL
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryavuze ko kuba CAF itarabaha uburenganzira bwo kwakira amakipe yo muri Sudan muri Shampiyona,  ariyo mpamvu umukino wa AS Kigali na Al Hilal SC wiswe uwa gicuti.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuwa 10 Ugushyingo kuri Kigali Pele Stadium,  ikipe ya Al Hilal SC itsinda AS Kigali ibitego 2-0 , benshi bari baziko uyu mukino ariwo wa mbere ikipe yo muri Sudan ikinnye muri Shampiyona y'u Rwanda, ndetse abanya Sudan nabo niko bari babizi, gusa abakunzi b'umupira w'amaguru, baje gutungurwa no kubwirwa ko uyu mukino uza kuba ari uwa gicuti.

Mu kiganiro na B&B , bwana Richard Mugisha  umunyamabanga wa Ferwafa w'agateganyo akaba na visi perezida wa 2 ushinzwe tekinike , yavuze ko imbogamizi bagifite mu kwakira amakipe yo muri Sudan, ari uko impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa "CAF" itarabaha uburenganzira.

Bwana Richard yagize ati " impamvu wabaye umukino wa gicuti ni uko hari inzira bigomba gucamo , kugirango bashobore gukinira hano mu buryo bwemewe, rero izo nzira zose zararangiye, uretse imwe gusa yuko CAF ibyemera , ibyo rero ntabwo biraba , ubuyobozi bukomeje kuganira n'ubuyobozi bwa CAF ,baramwizeza ko ari vuba, mubyukuri iyo biba byarangiye mbere yuko umukino uba , ntago wari kuba umukino wa gicuti ".

Mu mpera zu Ukwakira , nibwo byamenyekanye ko amakipe 2 yo muri Sudan yasabye gukina muri Shampiyona y'u Rwanda, kubera ibibazo by'umutekano mucye uri iwabo, ndetse Ferwafa na Rwanda Premier League barabyemera, kugeza ubu abanyarwanda bakomeje gutegereza ko aya makipe atangira gukina baraheba, gusa Ferwafa yo ikomeza kuvuga ko bazatangira vuba. Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments