Umuranyi Richard Nick Ngendahayo wamenyekanye mu
ndirimbo zo kuramya nka Niwe n’izindi nyinshi
zakunzwe na benshi yasuye
urwibutso rwa Kigali maze yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zihashyinguye.
Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali
bwashyize ku rubuga rwa X ubutumwa bugaragaza ko Richard Ngendahayo yasuye
Urwibutso rwa Gisozi ku wa 10 Ugushyingo 2025.
Ubwo butumwa bugira buti: “Mu
ruzinduko yagiriye ku rwibutso uyu munsi, Richard Nick Ngendahayo, yunamiye
inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ashyira indabo ku mva, anasura
ibice by’uru rwibutso kugira ngo arusheho kumenya amateka ya Jenoside
n’urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka nyuma y’imyaka 31 .”
Ubutumwa bwa Ngendahayo yanditse mu
gitabo cyagenewe kwandikwamo ubutumwa bw’abasura urwibutso rwa Kigali, yagize
ati: “Ibyabaye mu 1994 ntibizongera kubaho. Jenoside yakorewe Abatutsi ni isomo
kuri iki kiragano, Abanyarwanda ntituzibagirwa tuzahora duhagaze ku gitekerezo
‘Ntibizongera’.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
ruherereye ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside
basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Umuhanzi Ngendahayo asuye Urwibutso
rwa Kigali mu gihe akomeje no kwitegura gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo
‘Niwe Healing Concert’ kizabera muri BK Arena tariki 29 Ugushyingo 2025.
Uyu muhanzi amaze imyaka 14 aba muri
Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba ari mu Rwanda muri gahunda ze zitandukanye
zirimo n’igitaramo akomeje gutegura.
Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu
ndirimbo nka “Mbwira ibyo ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”,
“Yambaye Icyubahiro”, “Wemere ngushime”, “Ijwi rinyongorera”, “Unyitayeho”,
“Sinzakwitesha” n’izindi.
Like This Post? Related Posts