• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi akaba  n’umunyabigizi wo muri Nigeria  Innocent Idibia  wamneyekanye nka  2Face Idibia cyangwa 2 Baba yahishuye ukuntu  indirimbo ye  African Queen  yamubereye  intangiriro nziza mu muziki we mu myaka yashize  kandi ko ari imwe  mu ndirimbo afitanye nayo  isano ikomeye cyane  mu buzima bwe bwa buri munsi

Yakomeje avuga  ko iyo  ndirimbo yamyhesheje  izina rikomeye  n’amahirwe menshi yo kumenyekana ariko anavuga ko yanamubereye umutwaro kuri we  bitewe n’uko abantu  benshi bayifata nk’isura imuranga gusa bigatuma inzindi ndirimbo ze zidahabwa umwnaya uhagije mu bitangazamakuru

Ibi  yabigarutseho  ubwo yari mu kiganiro cyitwa   Entertainment & Lifestyle Show, aho yavuze ko African Queen ari indirimbo itazibagirana, ariko kandi imwibutsa uburyo ubwamamare bushobora kugira impande ebyiri  bukaguhesha icyubahiro ariko kandi bukagutera n’igitutu gikomeye.

 2Faces  Yagize  ati   “Indirimbo African Queen yambereye imigisha ikomeye cyane, ariko iza no kumbera ikibazo mu buryo bumwe. Ariko ndashimira Imana kuri byose.”

Indirimbo African Queen, yasohotse mu mwaka wa 2004, ni yo yazamuye 2Face ku rwego mpuzamahanga, imufasha kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika watsindiye ibihembo bya BET, MTV Europe, na MOBO.

Nyamara, iyi ndirimbo yakomeje kugarukwaho mu mibabaro n’amakimbirane yerekeye uyanditse nyirizina, nyuma y’uko Blackface, wahoze ari mugenzi wa 2Face mu itsinda rya Plantashun Boiz, yakomeje kuvuga ko 2Face yibye iyo ndirimbo akayiyitirira.

Mu kiganiro cyahise mu bihe byashize, 2Face yemeye ko African Queen yanditswe bwa mbere ari ubufatanye hagati ye n’abandi bari mu itsinda rimwe, ariko ahakana ko yayibye cyangwa yayigize iye ku buryo bunyuranye n’ukuri.

Iyi ndirimbo imaze imyaka irenga 20 ikigarukwaho mu bitangazamakuru, ndetse amakimbirane mashya yongeye kuvuka mu Kanama 2025, ubwo ikinyamakuru Billboard cyayitangazaga nk’indirimbo ya Afrobeats ikunzwe kurusha izindi zose mu mateka” (the greatest Afrobeats song of all time).

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments