?Ku
wa gatandatu tariki ya 08 Ugushyingo
2025 kuri Zaria
Court nibwo habereye Irushanwa ryateguwe na Silverback Sports ku
bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’ Iteramakofi mu Rwanda (RBF
Uwo mugoroba nibwo abanyarwanda barimo Kazungu Franck wo mu ikipe ya Body Max ari mu
bitwaye neza mu irushanwa ry’iteramakofi rya Kigali Fight Night rihuza ibihugu
byo muri Afurika.
Habaye
imikino 11 irimo itandatu y’ababigize umwuga n’itanu y’abakinnyi batabigize
umwuga. Hahuriye abakinnyi baturuka mu Rwanda, Nigeria, Tanzania,
Gabon, Kenya na RDC.
Mu
babigize umwuga, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umukinnyi umwe kubera ko ariwe ufite amanota yo kwitabira iri rushanwa.
Muri
aba babigize umwuga hatsinze Umunyarwanda Kazungu Frank, David Akintola ukomoka
muri Nigeria, Daniella Mureketsi ukomoka muri Congo, Kingbo Hans ukomoka muri
Gabon, Precious Anine ukomoka muri Nigeria, Jerry Katamba ukomoka muri Congo na
Tamba Merlin ukomoka muri Cameroon.
Mu
batarabigize umwuga ho hatsinze, Nduwarugira Nestor na Habyarimana Abdul bo
muri Bodymax Boxing Club, Hassan Murenzi, Mugenda Innocent, Niyonzima Pacifique
na Ntabanganyimana Valentin.
Perezida
w’ishyirahamwe ry’umukino w’ iteramakofi mu Rwanda, Yannick Noah yavuze ko imikino ya Kigali Fight Night izajya iba buri mezi
atatu kandi intego ari ukuzamura impano z’abaknnyi b’Abanyafurika.
Like This Post? Related Posts