• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

?Depite Mussa Azzan Zungu, uhagarariye akarere ka Ilala, ni we watorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwami bwa Tanzania, nyuma yo gutsinda amatora yabereye i Dodoma kuri uyu wa kabiri.

Zungu, umaze igihe kirekire mu bikorwa bya politiki no mu miyoborere ya Leta, yatsindiye amajwi 378 mu 383 yatowe, aho hatangajwe ko amajwi atatu yabaye impfabusa, bityo ahabwa ububasha busesuye bwo kuyobora Inteko ya 13 y’igihugu.

Nyuma yo gutangazwa nk’uwatsinze, Zungu yasezeranyije kuyobora Inteko Ishinga Amategeko mu mucyo, mu bubasha no mu kinyabupfura, ashimangira ko azaharanira kubungabunga ubunyangamugayo n’agaciro k’Inteko nk’imwe mu nkingi zikomeye z’ubuyobozi bwa demokarasi muri Tanzania.

“Inteko Ishinga Amategeko igomba gukomeza kuba ikimenyetso cy’ubumwe, icyubahiro n’inshingano dufitiye abaturage bacu. Niyemeje guharanira ko haba ubutabera, umucyo mu bikorwa byose by’Inteko,”

Iyi ntsinzi itangiza igihe gishya cy’ubuyobozi bw’Inteko, kizibanda cyane ku kunoza imikorere y’ubugenzuzi bwa Leta, guhagararira neza abaturage, no gukomeza kwimakaza icyizere mu nzego z’igihugu.

Mu bandi bari bahanganye nawe mu matora harimo:

·         Veronica Tyeah wo mu ishyaka National Reconstruction Alliance (NRA),

·         Anitha Mgaya wo mu National League for Democracy (NLD),

·         Chrisant Nyakitita wo mu Democratic Party (DP),

·         Ndonge Ndonge wo mu Alliance for Africa Farmers Party (AAFP),

·         na Amin Yango wo mu Alliance for Democratic Change (ADC).

Muri abo bose, Ndonge na Yango buri umwe yabonye ijwi rimwe, naho abandi ntibagira n’ijwi na rimwe babona.

Abasesenguzi ba politiki bavuze ko intsinzi ya Zungu ari ikimenyetso cy’isubukurwa ry’ubumwe n’umudendezo mu nteko ishinga amategeko , mu gihe iyi nteko ifite inshingano zikomeye zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura y’igihugu, no kwemeza ko gahunda za Leta zishyira imbere inyungu z’abaturage.

Kubera uburambe n’ubunararibonye bwe mu nteko, Mussa Azzan Zungu yagiye mu mwanya w’ingenzi cyane mu gihugu, ashinzwe gucunga imirimo y’inteko, kurengera ubwigenge bwayo, no guteza imbere imikoranire hagati ya guverinoma n’abayihagarariye mu Nteko.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments