• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wo mu karere ka Bor muri Sudani y’Epfo yakijijwe gushyingirwa ku gahato ku mugabo w’imyaka 70 y'amavuko, nyuma y’uko nyina amenye ibyari bigiye kumubaho maze agahita asaba ubufasha mu itsinda ry’abagore rirengera uburenganzira bwabo.

Uwo mukobwa, witwa Nosha w'imyaka 13 y'amavuko, ngo yumvise ba sekuru be baganira ku migambi yo kumushyingira uwo musaza mu buryo bwo guhana inka. Icyo gihe, Nosha yabaga kwa nyirakuru mu cyaro, mu gihe nyina yakoraga mu mujyi wa Juba.

Yagize ati:"Nifuza gusa kuba ahantu hatekanye, nkiga, kandi nkazubaka ejo hazaza hanjye heza,” ni byo Nosha yabwiye abakozi b’umuryango Women Empowerment Program (WEP), ari nawo uri gukurikirana ikibazo cye ubu."

Nk’uko raporo ya WEP ibivuga, ba sekuru ba Nosha bari bamaze amezi bayobya nyina bamubwira ko umukobwa we ari kwiga, nyamara atari yandikwa ku ishuri na rimwe. Umugambi wo kumushyingira ngo watangiye kugaragara ku wa kane w’icyumweru gishize, ubwo abo mu muryango bemezaga amasezerano n’uwo musaza.

Nyina wa Nosha ngo amaze kubimenya, yahise ajya kubaza abo bavandimwe be, biba intandaro y’intugunda yavuyemo kumukubita no guhunga. Yaje guhungana n’umukobwa we, bahungira kwa masenge kugira ngo birinde.

Umwe mu bahagarariye WEP yabwiye ikinyamakuru Hot in Juba ko nyina wa Nosha yabahamagaye uwo mugoroba ubwe asaba ubufasha, ababwira ko baraye ku muvandimwe we. "Yatubwiye ko bazaza ku biro byacu mu gitondo kugira ngo dukurikirane iki kibazo," uwo mukozi wa WEP.

Umuryango Women Empowerment Program wahamagariye inzego z’ibanze i Bor kugira icyo zikora byihuse kugira ngo umwana arindwe. “Nosha ari mu kaga ko gushyingirwa ku gahato akiri muto,” bivugwa muri raporo y’iri tsinda. "Akeneye uburinzi, inama zo kumuganiriza, no kubona amahirwe yo kwiga."

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Uburinganire, Uburere bw’Abana n’Imibereho Myiza y’Abaturage avuga ko iki kibazo cyamaze kumenywa, kandi ko bazafatanya n’abashinzwe kurengera abana mu karere ka Bor.

Nubwo amategeko ya Sudani y’Epfo avuga ko imyaka yemewe yo gushyingirwa ari 18, imigenzo yo guhana inka n’ubukene bikomeje gutuma abakobwa benshi bashyingirwa bakiri bato.

Nosha n’umubyeyi we ubu bari kuba i Juba kwa bene wabo, mu gihe bategereje ubufasha burambye. "Sinshaka gushyingirwa ku gahato," Nosha yagize ati. "Nifuza gusa kwiga."

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments