• Imikino / FOOTBALL

Nyuna y'imyaka 4 adahamagarwa , Olivier Kwizera yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi, irimo umukinnyi wa Rutsiro FC, n'umwe wa Rayon Sports.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Ugushyingo , nibwo umutoza Adel Amrouche yahamaye ikipe y'igihugu,  igiye gukora umwiherero w'iminsi 4, ni ikipe yiganjemo abakinnyi benshi bashya, cyane cyane bavuye muri Kiyovu Sports,  ariko yanagaragayemo umunyezamu Olivier Kwizera, kuri ubu udafite ikipe , akaba yaherukaga guhamagarwa muri 2021 , ubwo u Rwanda rwakinaga na Cameroon mu gushaka itike y'igikombe cya Africa , umukino yanabanjemo , gusa aza kubona ikarita itukura mu gice cya mbere.


Olivier Kwizera ubwo aheruka mu ikipe y'igihugu Amavubi yabonye ikarita y'umutuku

Abandi bakinnyi bagarutse mu ikipe y'igihugu,  harimo Nsanzimfura Keddt wa Kiyovu Sports,  Niyongira Patience na Ishimwe Christian  ba Police FC na Ntirushwa Aime wa AS Kigali abakinnyi bashya bahamagawe  harimo Niyo David , Uwineza Rene , na Ntwali Asman ba Kiyovu Sports,  Jesus Sindi Paul wa Rayon Sports  , Nisingizwe Christian na Ishimwe Abdul ba  Mukura V&L, na Mutijima Gilbert wa Rutsiro ,  na Rudasingwa Prince wa AS Kigali .

Amavubi azakora umwiherero w'iminsi 4, guhera Taliki ya 13 Ugushyingo kugeza kuya 17 Ugushyingo 2025, umutoza akaba yifuza kureba urwego rwaba bakinnyi batajya baboneka mu ikipe y'igihugu,  kigirango arebe abo yanjya yifashisha mu mikino iri imbere .


Jesus Sindi Paul wakiniye amakipe y'igihugu y'abato mu byiciro bitandukanye yahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru 


Niyo David (usutamye ) yahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu nyuma yo gutizwa muri Kiyovu Sports na Intare FC





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments