Teta
Sandra wamenyekanye cyane nk’umunyamideli ndetse n’umushabitsi mu Rwanda
ndetse no muri Uganda akaba ari umubyeyi w’abana babiri
b’abakobwa yabyaranye na Weasel Manizo wamenyekanye muri
Good Lyfe yatangaje ko adateganya kongera kubyara vuba
kuko kurera bihenda ariko ubu yitaye mu kurera abana be no
kubitaho neza.
Mu kiganiro
yagiranye na Galaxy Tv , Sandra yavuze ko ubu yibanda ku kwita ku bana
afite, aho gushaka kongera kubyara mu gihe atarategura uburyo bwuzuye bwo
kubitaho.
“Ubu
sintekereza kongera kubyara. Kurera abana si ibintu byoroshye; bisaba igihe,
amafaranga n’ubwitange bwinshi. Ndashaka ko abana mfite bakura bafite ubuzima
bwiza n’ibyishimo, aho kongera kubyara ntarabasha gutanga ibyo byose neza,”
Uyu mugore ukunze kuvugwa cyane mu myidagaduro ya Kigali na Kampala yongeyeho ko ibiciro byo kurera abana muri iki gihe biri hejuru cyane, by’umwihariko mu bijyanye n’uburezi, ubuvuzi n’imibereho myiza, bityo ababyeyi benshi bagahitamo kugira abana bake ariko babitaho neza.
Sandra Teta,
umaze kwamamara nk’umwe mu bategarugori b’abanyempano muri Afurika
y’Uburasirazuba, yavuze ko ubu yibanda ku kazi ke, ku muryango afite, no
ku iterambere rye bwite, naho iby’imbyaro bikazaganirwaho mu bihe bizaza.
Sandra Teta
yasoje agira ati “Ndashaka gufata igihe cyo kubaka ahazaza h’abana banjye neza,
kuko icyo ni cyo cy’ingenzi kurusha byose,”
Uyu mugore
wigaruriye imitima y’abatari bake kubera ubwitonzi n’ubuhanga bwe, akomeje kuba
umwe mu banyamideli n’abanyamuziki b’abanyarwandakazi bafite izina
rikomeye muri Uganda no mu Rwanda.