??Umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda, Pallaso Mayanja, yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’umuhanzi mugenzi
we ndetse n’umuyobozi wa Gagamel Crew, Bebe Cool, amushinja kutamwishyura nyuma yo kuririmba mu gitaramo
cya Boxing Day 2025 cyabereye i Kiwatule.
Pallaso yavuze ko yitabiriye icyo
gitaramo yizeye ko ari igikorwa
cy’ubucuti no gushyigikirana nk’abahanzi b’igihugu kimwe, ariko ngo yaje
gutungurwa no gusanga nta kiguzi na
kimwe yahawe nyuma yo kurangiza kuririmba.
Pallaso yagize ati “Nari
nzi ko ari igitaramo cy’umuryango no gusabana nk’abahanzi, ariko sinigeze mbona
n’ifaranga rimwe nyuma yo kuririmba. Bebe Cool yarambabaje cyane kuko nari
nizeye ubufatanye,”
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe
muri Uganda yavuze ko byamubabaje cyane kubona Bebe Cool atarubahirije
amasezerano y’umwuga, cyane ko yari yizeye ko ubucuti bwabo buzaba
ishingiro ry’ubwubahane.
Pallaso yongeyeho ko ibi byamubereye
isomo rikomeye mu buzima bwe bwa muzika,
kandi ko mu gihe kizaza azajya asinya amasezerano
yanditse mbere yo kuririmba mu bitaramo kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi.
Kugeza ubu, Bebe Cool ntaragira icyo avuga ku birego bya Pallaso, ariko
abafana bo ku mpande zombi ku mbuga
nkoranyambaga batangiye kuganira no
gutanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe bashyigikira Pallaso abandi
bakavuga ko atagombaga kubigira ikibazo rusange.
Like This Post? Related Posts