• Amakuru /


Hashize iminsi abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi za Spiro bagaragaza ibibazo uruhuri baterwa nazo, ahanini bishingiye ku buziranenge bwazo.

Bamwe mu bamotari bakoresha izo moto bavuga ko zitujuje ubuziranenge, babishingiye ku kuba zikunze gucika feri zigateza impanuka zitandukanye.

Umwe ati:"Izi moto rwose zatumaze. Amapine yayo aranyererera, ufata feri ukanyerera, bisaba kuba ugenda nta feri. Wakoresha  ikinyabiziga gute nta feri, waba uri kugenda ikinyabiziga kiri imbere, wafata feri bikanga, ukagonga ikinyabiziga kiri imbere yawe."

Si uyu gusa uvuga ko ubuziranenge bw'izo moto za Spiro bugerwa ku mashyi kuko na mugenzi we yunzemo ati:"Umushoramari yishimira gusohora moto nyinshi ariko ntareba ku buziranenge bwazo. Ni moto zimeze nk'ibikenyeri."

Mu bindi bibazo abamotari bakoresha moto za Spiro bagaragaza birimo guhabwa bateri zituzuye kandi bagasabwa ikiguzi kiri hejuru, kwakwa amafaranga y’umurengera kugira ngo babashe kwishyura iyo moto dore ko akenshi bayihabwa bizezwa kwishyura macye macye n'ibindi.

Nyuma y'iminsi iki kibazo cyigarukwaho cyane mu itanhazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), yatangaje ko yamenye ibibazo byagaragajwe n’abakiriya ba Spiro, yizeza ko igiye kubikemura.

Mu itangazo MINICOM, yashyize hanze ku 11 Ugushyingo 2025, yavuze ko ibibazo byagaragajwe n’abakiriya ba Spiro babimenye bityo bakaba bagiye kubikemura.

Yagize iti:"Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iramenyesha Abanyarwanda bose ko yakiriye ibibazo byagaragajwe n’abakiriya ba Spiro Rwanda, kandi ko ku bufatanye na RICA, RSB, RURA na MININFRA biri gukurikiranwa kugira ngo bishakirwe ibisubizo."

Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, (RICA), narwo rwashimangiye ko rugiye kugenzura ibibazo bivugwa muri icyo kigo cya Spiro.

Yagize iti:"RICA ikomeje gukurikiranira hafi ibibazo bya serivisi zitanoze byagaragajwe n’abaguzi ndetse n’abatwara moto z’amashanyarazi z’ikigo Spiro Ltd. RICA irakomeza gukora ibiteganywa n’amategeko ngo uburenganzira bw’abaguzi bwubahirizwe."

Ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi cyane cyane moto ni gahunda yashyizemo imbaraga na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kudahumanya ikirere, hagamijwe kurengera ibidukikije.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, moto zihariye 47% mu binyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere, ari nabyo byatumye  hashyirwaho Iteka rishya rya minisitiri ushinzwe kurengera ibidukikije rivuga ko ipikipiki (moto) igomba kwishyura amafranga y’ U Rwanda ibihumbi 16,638Frw yo gusuzumisha iyo myuka. Mu gihe kandi iyo isuzuma rigaragaje ko hari ibyo igomba gukosora igasubira ku isuzuma yongeye kwishyura andi mafaranga asaga ibihumbi 8Frw.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments