• Amakuru / MU-RWANDA


Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba, bufatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bamennye litiro zirenga ibihumbi 76 by’inzoga zitemewe zengerwaga muri ako Karere, abaturage basabwa kwitondera inzoga banywa no gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye abenga inzoga zitemewe.

Izo nzoga zamenwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025. Izamenwe ni izengerwaga mu mirenge itandukanye irimo uwa Nyamata na Nyarugenge, aho ba rwiyemezamirimo babaga barahawe impushya zo kwenga inzoga mu bitoki ariko bagahitamo kuzikora mu bindi bintu bitemewe.

Mu Murenge wa Nyamata hamenwe litiro ibihumbi 14 by’inzoga yitwa ‘Indege’ yengwaga n’uruganda EKAM Ltd. Mu gihe izindi nzoga zamenwe ari litiro ibihumbi 62 z’inzoga yengwaga n’uruganda Dusangire Production Ltd rwakoreraga mu Murenge wa Nyarugenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibintu bikorwa bigamije gukoreshwa n’abaturage bigira ibyangombwa bihabwa kugira ngo byemerwe birimo ibiribwa n’ibinyobwa. Yongeraho ko iyo uruganda rugiye gutangira rubisaba rugahabwa ibyangombwa n’inzego z’Igihugu zibishinzwe.

Yagize ati:"Igikurikiraho ni ubugenzuzi ko bya bindi byabsabwe bikanemerwa ko aribyo koko bikorwa. Niba umuntu yavuze ko akora inzoga mu bitoki akavuga uko azabivanga n’ibindi bijyamo byemewe, aba akwiriye kuba aribyo akora kugira ngo Umunyarwanda azanywe ikintu cyemewe n’inzego zishinzwe ubuziranenge. Iyo hagenzuwe rero ugasanga bikorwa ukundi niho haturuka ikibazo hakava n’iyi myanzuro."

Mutabazi yakomeje avuga ko hari inganda bagenda basura bagasanga ibyo zemerewe gukora ntabwo aribyo zikora ari nayo mpamvu hari izafunzwe izindi inzoga bakoraga zikangizwa.

Ati:"Urugero niba umuntu avuga ko akora inzoga mu bitoki, akaba atakwereka ibitoki ayikoramo, nta rutoki, ntaho abigura, nta gitabo yandikamo aho yabikuye mu by’ukuri biba bigaragaza ko iyo nzoga ikorwa mu bindi bintu tutabasha kumenya bitemewe kuko ibyemewe ntibigaragara."

Yongeye gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahantu babona uruganda rukora ibitemewe kuko akenshi ababikora hari ibindi bongeramo, ngo ugasanga uruganda ruruahari ariko inyuma mu gikari hari ibindi bintu bihakorera bavanga na za nzoga.

Ikibazo cy'inzoga zitujuje ubuziranenge cyarahagurukiwe hirya no hino mu gihugu, nk'aho mu Ntara y'Iburasirazuba, mu Turere dutandukanye hari inganda zamaze gufunga ndetse n'inzego zakoraga ziramenwa ndetse na bamwe mu bayobozi bazo batabwa muri yombi. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments