• Amakuru /


Mu cyuzi kigabanya umurenge wa Nyamabuye na Shyogwe, mu karere ka Muhanga, Ntara y'Amajyepfo, cyasanzwemo umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 30, wambaye ubusa bikekwa ko yaba yishwe.

Uwo murambo wabonywe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ugushyingo 2025, mu masaha ya Saa Sakumi n’Ebyeri za mu gitondo (6h00), ubwo umukozi wa WASAC yari agiye gukora isuku muri icyo cyuzi.

Umuturage witwa Ndagijimana Vincent, uri  mu babonye uwo murambo bwa mbere, avuga ko ubwo yawubonaga yabanje kwibwira ko ari agasozi kaje mu cyuzi, Nyuma yitegereje neza abona urutugu n’ikibero cy’umuntu wishwe bireremba hejuru y’amazi.

Yagize ati:"Nabyutse njya mu kazi bisanzwe, ndimo ntoragura imyanda ubwo nari ngeze hariya hakurya ku gice cya Shyogwe imbere ya kariya kabari, nabonye ikintu kiri mu mazi, mbanza kugira ngo ni agasozi kaje mu cyuzi. Uko nagiye negera ku nkombe ni bwo nasobanukiwe neza ko ari umurambo w’umuntu. Nahise mpamagara abakoresha banjye, bahageze bahamagara inzego z’umutekano."

Umwe mu bakora imirimo ya nyakabyizi mu kabari kari haruguru y’aho umurambo wasanzwe, hitwa kwa Vivens, avuga ko bakimara kumva  ayo makuru bahise bajyayo kureba ko baba bamuzi ariko basanga batamuzi.

Ati:"Narinje mu kazi, ngeze ku marembo numva bavuga ngo hepfo bahasanze umurambo. Nahise njyayo, n'inzego z’umutekano zirahagera. Badusabye kureba niba twaba tumuzi ariko twasanze ntawe tuzi. Yari yambaye ubusa."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko bamaze gukura umurambo mu mazi, kandi ko bakirimo gushakisha imyirondoro ya nyakwigendera, cyane ko nta wigeze amumenya.

Yagize ati:"Umubiri wa nyakwigendera twawukuye mu mazi, ubu wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma yamenyekane icyateye urupfu. Natwe turimo gukora iperereza ku rupfu rw’uyu nyakwigendera."

Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere muri iki cyuzi havanwamo umurambo, bakaba basaba inzego bireba kongera umutekano kuko iki cyuzi gikikijwe n’amashyamba ya Kabgayi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments