Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Nigeria, banze gukora imyitozo mbere yo guhura na Gabon mu gushaka itike y'igikombe cy'isi, kubera kutishyurwa amafaranga y'uduhimbazamushyi.
Kuwa kabiri taliki ya 11Ugushyingo 2025 nibwo abakinnyi n'abatoza b'ikipe y'igihugu ya Nigeria , banze basohoye itangazo , bavuga ko banze gukora imyitozo , kubera ko batarishyurwa amafaranga yabo , y'uduhimbazamushyi tw'imikino baheruka gutsinda.
Muri iryo tangaza abakinnyi bagize bati "twese nk'abakinnyi n'abatoza twahisemo kudakora imyitozo, kubera ibibazo byo kutishyurwa amafaranga yacu, dutegereje ko ibyo bibazo bikemurwa, tugakomeza kwitegura umukino wa Gabon" kuwa kane taliki ya 13 Ugushyingo 2025 , nibwo Nigeria izakina na Gabon , mu mukino wa 1/2 wa kamarampaka, mu gushaka itike yximikino ya nyuma y'igikombe cy'isi, umukino izabera muri Morocco.
Mbere yo gukina na Gabon abakinnyi ba Nigeria hanze gukora imyitozo
Hari amakuru yavugaga ko abakinnyi biyi kipe baba bisubiyeho bagakora imyitozo, ariko captain wiyi kipe William Troost Ekong , yavuze ko ibiri kuvugwa ari ibinyoma, gusa ko igihe igisubizo cyaboneka , abakinnyi aribo bambere baza kubitangaza.
Captain Troost Ekong yahakanye amakuru ko basubukuye imyitozo
Nigeria ifite umukino na Gabon muri kamarampaka z'igikokombe cy'isi
Like This Post? Related Posts