Producer Solomon
Nsengiyumva wamenyekanye nka Jumper Keellu umaze
kumenyekana mu gutunganya indirimbo ziri
mu njyana ya Electronic Dance Music(EDM) yashyize hanze indirimbo yise All About
One yakoranye n’umuhanzikazi wo muri
Canada witwa Shinz Ortega ukoresha izina
rya Sh-1nz
Iyo ndirimbo All About One ni imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Alubumu aba bombi bakoranye bise Exit Wounds bateganya gushyira hanze mu mpera z’Uku kwezi?
Jumper Keellu yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye barimo
Alyn Sano. Iyo baheruka gukorana bayise ‘Needed You’, yakoranye kandi na Ariel
Wayz iyitwa ‘The boy from Mars’ n’izindi nyinshi.
Uyu musore
aherutse gukora album iriho abahanzi bakomeye barimo n’abakoranye na Sonny
Music, avuga ko afite intumbero nk’iyandi ba-Djs bakomeye ku Isi banakora
indirimbo ziri muri iyo njyana nka David Guetta.
Iyi album ya Jumper
Keellu iriho indirimbo 31 Igaragaraho abahanzi batandukanye barimo uwitwa
Someone Else , David One ,Mutk5 na bandi batandukanye
Ni umushinga
w’umuziki wubakiwe ku bantu bafashe umwanya wo
kwisuzuma, bakicarana n’amarangamutima yabo aho kuyahunga,
kandi bakemera guhura n’ibibababaza kugira ngo basobanukirwe n’uburyo bwo kubikira
hakiri kare .
Buri
ndirimbo iri kuriyi album yubakiye ku gihe cyo gutuza nyuma y’akajagari, igihe umuntu atangira gusobanukirwa
uwo ari we koko, icyamumenye, n’icyamufashije gukomeza kubaho.
Ijwi ry’iyi album
riranyura mu majwi yoroheje yuje amarangamutima,
rikavanga injyan zituje, atmosphères ziremerera,
n’injyana zikomeye zigaragaza uko umutima w’umuntu
uhura n’ububabare ariko ukongera gukira.
“Exit
Wounds” ntabwo ari album ivuga
ku bubabare gusa ahubwo ni inkuru yo kurenga ibyo bibazo,no gukuramo amasomo, no kubona ubwiza mu
bikomere usigaye ufite.
Yasoje avuga ko yoroherwa no gukorana n’abahanzi bo hanze kuko
asanzwe afitanye imikoranire na Sony Music Entertainment.
Kimwe mu bimugora
n’uko Abanyarwanda batari biyumva mu bintu akora, gusa ngo yizera ko hari igihe
kizagera bakabikunda.
Uyu musore asanzwe
atunganya indirimbo ze gusa, ubu ari kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki.
Electronic Dance Music
(EDM) ni uruhurirane rw’imiziki iri mu njyana ya Electronics, ikunze
kwifashishwa cyane n’aba-Djs mu tubyiniro n’ahandi.