Umuhanzi Yampano yajyanye mu nkiko ushinjwa kumwiba telefone no gushyira hanze amashusho ye y’urukozasoni
Umuhanzi uri
kuzamuka mu Rwanda Florien Uworizagwira, uzwi cyane ku izina
rya Yampano, yatanze ikirego mu nkiko arega Patrick
Ishimwe uzwi nka Pazzo, ukurikiranyweho kwiba video ye n’umukobwa
avuga ko ari umukunzi we, bakayishyira hanze ku mbuga nkoranyambaga atabiherewe
uburenganzira.
Ibi bibaye
nyuma y’uko iyo video y’urukozasoni yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ku
itariki ya 9 Ugushyingo 2025, bikaba byateje impaka n’amagambo menshi mu
itangazamakuru no mu bafana b’ uyu umuhanzi.
Mu kiganiro
yagiranye na The New Times, Yampano yemeje ko yatanze ikirego ku wa 9
Ugushyingo, nyuma y’uko iyo video itangiye gukwirakwira cyane cyane
kuri WhatsApp na Snapchat.
Amakuru
avuga ko Yampano na Pazzo babanaga mu nzu imwe i Busanza, mu Karere
ka Kicukiro, ariko umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi ubwo
Yampano yasabaga Pazzo kwimuka kuko umukunzi we yashakaga “umwanya wihariye wo
kuruhukiramo.”
Yampano
ashinja uwo bahoze babana kuba ari we washyize hanze ayo mashusho, kuko yari
afite uburyo bwo kwinjira kuri konti ze za social media, aho iyo video
yari ibitse. Pazzo ngo ni we wari ushinzwe kwamamaza indirimbo z’umuhanzi ku
mbuga nkoranyambaga, cyane cyane mu gukwirakwiza song challenges.
Yampano
yasobanuye ko iyo video yafashwe mu kwezi kwa Gicurasi 2025, afatanyije
n’umukunzi we kandi ku bwumvikane bwabo bombi. Icyo gihe ngo yari agihuriye mu
nzu imwe na Pazzo, ari na we ukekwaho kuba yarabikuye ayo mashusho kuri
telephone ze nyuma yo kubona uburyo bwo kuyinjiraho.
Yampano
yagize ati “Ibyo byabaye ni amakosa akomeye. Natanze ikirego kugira
ngo ubutabera bukore akazi kabwo. Uburenganzira bw’umuntu ku buzima bwe ni
ingenzi,”
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza ku buryo iyo video yashyizwe
hanze, mu gihe ukekwaho icyaha akomeje gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.