?Umuhanzi Iradukunda Javan ukoresha amazina ya
Javanix, wakoreraga umuziki we i Rusizi ariko ubu akaba yarimuriye ibikorwa bye i Kigali , nyuma yo kumurika alubumu ye ya mbere yise Virus yateguje iya kabiri mu minsi
ya vuba yise “Way To Shine “ azahuriraho n’abahanzi bakunzwe mu karere .
Mu kiganiro na BTN Rwanda Javanix yadutangarije ko uyu mushinga utari woroshye na gatoya kuko yatangiye kuwukora nyuma y’icyoreoz cya Covid -19 muri 2022 ,kubera ko abantu benshi bari bamaze igihe badakora bikaba byaramusabye inguu nhyinshi kugira ngo abaone abahanzi bazakorana zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi alubumu ye nshya , ariko akaba yishimira ko ubu yamaze kurangira yose akaba ari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziriho ,nubwo hari izo yarangije zamaze no kujya hanze abakunzi be bamenye nka Nzakagendana yakoranye na Theo Bosebabirena ,Hakuna Noma yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzaniya Mrc Nice nizindi nyinshi bazagenda bibonera .
Yakomeje atubwira ko impamvu iyi alubumu yayise Way To Shine yashakaga kwerekana urugendo rwe muri Muziki kuva yatangira kugeza aho ageze ubu aho muri urwo rugendo yagiye ahura n’ibibazo byinshi bitandukanye cyane kugira ngo abashe kumenyekana ariko ubu akaba yishimira aho umuziki we ugeze muri iyi minsi akaba ariyo mpamvu yayise iryo zina ,
Alubumu Way To Shine iriho indirimbo 12 arizo : 1.Way to Shine ,2. Akasi Ft Mr Kagame ,3.Gatarina , 4.Sasa, 5.Biloko, 6.Anjelina Ft Mr Nice ,7.Body ,8.Nzakagendana Ft Theo Bosebabireba,9.Bless ,10.Hakuna Noma Ft Mr Nice ,11.Ibare ,12. Champion Ft Racine .
Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Logic Hit It ndetse n’abandi ba Producer batadukanye ikaba izajya hanze mu mpera z’uku kwezi