??Umukino
wa Billiard mu Rwanda wafatwaga nk’uw’abadashobotse cyangwa imburamukoro,
ukomeje gutunga abawushoramo imari bakanawukina.
Billiard yabaye umuco mu bihugu
bimwe na bimwe, gusa kumenya inkomoko yawo bikagorana kuko ibihugu byinshi
byawutangije mu buryo butandukanye.
Ni muri urwo rwego
Umuhanzi Semivumbi Daniel wamenyekanye
nka Danny Vumbi yatangije amarushanwa y’uyu mukino wa Billard aho afasha bamwe mu bakunzi
bayo gukorera agatubutse aho utsinze
muri iri rushanwa ry’uyu mukino .
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa BTN Rwanda Danny Vumbi yagize ati “ nyuma yo kubona abakunzi b’uyu mukino bakomeje kumusaba ko yabashyirraho irushanwa ryajya rigaragaza abahanga muri uyu mukino .
Yamubwiye ko yahise ategura iryo yise Nice Shot Tournament rizaba rifunguye ku bantu bose basanzwe bakina Billard baturutse mu bice byose by’igihugu. Kwiyandikisha ni ibihumbi bitandatu (6.000 FRW).
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakinwa hamaze gushyirwa mu matsinda abantu bazaba biyandikishije kurikina aho uwa mbere azegukana ibihumbi 150Frw , Uwakabiri 100.000Frw ,Uwa gatatu ibihumbi 50Frw naho uwa Kane afate ibihumbi 25Frw
Iri rushanwa rizabera muri L’Hacienda Bar &Resto I nyamirambo ku rya nyuma tariki ya 29 Ugushyingo 2025 ,akaba yasabye abakunzi b’uyu mukino kuzaza kugaragaza ubuhanga bwabo