Umuramyi Israel Mbonyi umwe mu bakunzwe
cyane hano mu Rwanda ndetse no mu karere k’Afurika y’iburasirazuba agiye
gukora igitaramo yise icyambu ku nshuro ya Kane
Yifashishije imbuga ze nkoranyambaga, Israel Mbonyi yateguje abakunzi be igitaramo ‘Icyambu’ gitegerejwe kuzabera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025.
Muri iki
gitaramo, Israel Mbonyi azataramira abakunzi be baririmbana nyinshi mu ndirimbo
ziri kuri album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ aherutse kumurikira mu Intare
Conference Arena.
Kuva mu
2022 Mbonyi yatangiye gukorera ibitaramo muri BK Arena kuri Noheli. Inshuro
zose yabikoraga yuzuzaga iyi nyubako itinywa n’abatari bake mu bahanzi bitewe
n’uburyo kuyuzuza bisaba imbaraga.
Mu myaka
yose Israel Mbonyi amaze akora ibi bitaramo, mu 2024 nibwo yabonye imibare iri
hejuru y’abitabiriye igitaramo cye kuko abarenga ibihumbi 10 bari bakoraniye
muri BK Arena.
Ubwo
aheruka gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yizihizaga imyaka icumi amaze mu
muziki yatangiye mu 2014 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise ‘Number one’.
Mu 2017,
Israel Mbonyi yamurikiye muri Camp Kigali album ye ya kabiri yise ‘Intashyo’,
mu 2022 yaje kumurikira muri BK Arena album ye ya gatatu yise ‘Icyambu’ ari
nabwo yatangije ibi bitaramo.
Mu 2023
Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kane yise ‘Nk’umusirikare’ nayo yamurikiye
mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert 2’ cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza.
Like This Post? Related Posts