• Imyidagaduro / IBITARAMO
 Ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo 2025 ni  itarki itazibagirana mu buzima bw’umunyerwanya Kadidi waraye atunguwe no guhindurirwa ubuzima n’umuramyi  Richard Nick Ngendahayo wamuhaye  ibihumbi 500 bizamufasha gukagura kwikora  Byabaye mu ijoro ry’iseka  rusange mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ubwa mbere uyu muramyi wamamaye cyane mu ndirimbo zigize Album ye ‘Niwe’ yari ataramiye kandi akaganiriza abitabiriye Gen-z Comedy.

Mbere yo kuganiriza abitabiriye iki gitaramo, yabanje kuvuga ko ashaka guhura no kuganira n’umunyarwenya Kadudu wari wavuye ku rubyiniro igitaraganya, nyuma y’uko umwe mu bitabiriye iki gitaramo yari yamuvugiyemo, bigatuma adakomeza gususurutsa abantu.

Akigera ku rubyiniro, Richard Nick yabwiye Kadudu ko Imana imukunda, kandi ko aremye mu ishusho yayo, bityo nta kintu gikwiye kumuca intege mu buzima.

Yamubajije icyo akora, umukobwa asubiza ko uretse gutera urwenya nta kindi akora. Ariko avuga ko abonye igishoro yakora ubucuruzi bw’ibiraha.

Nyuma yo guhabwa aya mafaranga, Kadudu yatangarije  itangazamakuru ko ari amashimwe akomeye kuri we, kuko yakuze amwumva  kuri Radio ariko Atari  aziko  hari umunsi bazahura akaba yamuhindurira ubuzima

Yavuze ko aya mafaranga yahawe agiye kuyakoresha mu bikorwa byo gutangira ubucuruzi, kandi yizeye ko azabyungukiramo. Ati "Kubona umunyabigwi nk'uriya akaza akakwakira, agahaguruka akajya ku ruhande, yarangiza akakwicaza mu byubahiro byinshi ukicara akakubwira ati 'uwaguha igishoro wakora iki!;

Yambwiye ariya mafaranga ntekereza ibintu byose numva ubwonko bujemo ibintu byinshi, akivuga rero ariya mafaranga, nahise ntekereza 'Business' y'ibiraha (isambuza z’ibirayi ), ni kwa kundi uba uvuga uti mbonye amafaranga ni cyo nakora. Nari maze iminsi mvuga nti mbonye ibihumbi 200 Frw natangira kwikorera, ndikuvuga nti aramutse abonetse nabikora.”

Nubwo ari igitaramo cy’urwenya, Gen-Z Comedy Show yahindutse urubuga rwo gutuma umuntu umwe ahindurirwa ubuzima. Abari bitabiriye basanze igitaramo kimaze kwambuka umurongo wo gusetsa kikagera ku rwego rwo guha abantu icyizere gishya.

Benshi mu baganiriye na BTN Rwanda nyuma y’icyo gitaramo bashimiye cyane Fally Merci watangije icyo  gikorwa atitaye ku nyungu ze bwite ahubwo yifuza ko bamwe  mu rubyiruko rufite impano zitandukanye  cyane cyane mu gusetsa .

 Biteganyijwe ko igitaramo cy’umuramyi Richard Nick Ngendahayo yise Niwe Healing  Concert Kizaba tariki ya 29 Nov 2025 muri BK Arena, 



















 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments