Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye Fatakumavuta mu binyamakuru umaze igihe cy’umwaka
urenga agororerwa mw’igororero rya Mageragere yasabye abakumzi be
kwirinda abantu babayobya babasaba amafaranga bamwiyitirira
Ku munsi w’ejo ubwo
Igororero rya Nyarugenge haberaga
ibiganiro byerekeranye na Gahunda
z’ubuhuza zatangijwe ku na Perezida
w’ukuriko rw’Ikirenga Madamu Domitilla
Mukantangazwa,Fatakumavuta mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo baganiraga yafashe umwanya asaba abakunzi be n’inshuti
kwirinda abatekamutwe basigaye bamwiyitirira bakabasaba
amafaranga .
Fatakumavuta yagize ati “ mu gihe maze
hano mw’igororero nta hantu na
hamwe mpurira na telephone rero nshuti zanjye mwirinde ababeshya bitwaje izina
ryanjye mubirinde
Yakomeje agira “ Ndafunze kandi
inshuti zanjye n’abakunzi banjye bazi neza aho ndi ko badakwiye kwirirwa
bashukwa n’abantu abagenda babatekaho
imitwe babasaba amafaranga baziko bayoherereje njye
Biteganyijwe ko Fatakumavuta
azarangiza igihano cye mu kwezia
kwa Mata Umwaka utaha 2026 kandi abizeza ko bazongera bakagirana ibihe byiza kuko
abakumbuye
Mu magambo ye yivugiye ko azarangiza ibihano bye mu kwezi kwa
Mata umwaka utaha wa 2026 bityo ko azongera agahura n’abafana be cyane ko ngo
abakumbuye.
Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu
akaba afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.
Yahamijwe ibyaha birimo ibyo gukangisha gusebanya, gutangaza
makuru y’ibihuha no gukoresha ibiyobyabwenge.
Like This Post? Related Posts