Ku wa kabiri tariki 11 Nyakanga 2023 Nibwo Uruganda rwenga inzoga rwitwa Jeff Company rukorera mu kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, rwafunzwe by’agateganyo, umuyobozi warwo agezwa mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, nyuma yo gusanga hari ibyo urwo ruganda rutujuje.
Ni mu bugenzuzi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umurenge hamenwa inzoga zingana na litoro ibihumbi 150 basanze zitaze mu bikoresho bitujuje ubuziranenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence yavuze ko urwo ruganda rusanzwe rukora mu buryo bwemewe, ariko icyangombwa kibemerera gukora kirangije manda, bakomeza gukora badashatse ikindi.
Uwo muyobozi yavuze ko ikindi cyatumye inzoga z’urwo ruganda zimenwa narwo rugahagarikwa by’agateganyo, ari uko basanze ibikoresho bitarwamo inzoga bitujuje ubuziranenge aho bazitara ahagenewe imitobe, ndetse basanga n’amacupa bakoresha ari ay’izindi nganda, ibyo byose babirengaho mu gihe bari baragiriwe inama bakazirengaho.
Ati “Inzoga zabo zari zemewe bafite n’icyangombwa kibemerera gukora, kuri 25 Gicurasi 2023 nibwo icyo cyangombwa cyarangije igihe bakomeza akazi batarabona ikindi, ubwo rero babasuye basanga bakora nta byangombwa gusa bari barasabye ikindi ariko batarakibona”.
Arongera ati “Icyatumye inzoga zabo zimenwa, nuko ubwo basurwaga bari baragiriwe inama yo kwirinda gutara inzoga mu bijerekani bya plastique, nyuma yo kugura ibyujuje ubuziranenge bakomeza gukoresha ibya mbere babujijwe, aho batara inzoga mu bikorero bigenewe kubika umutobe kuko wo utagira aside nk’iy’inzoga, ikintu cyakora ku buzima bw’abaturage ntabwo ari icyo kujenjekera”
Uwo muyobozi yavuze ko ikindi cyatumye uruganda rufungwa, ari uko basanze banatarira inzoga mu ngo zabo, nyuma y’uko urwo ruganda rubabanye ruto, ibyo byose bigatuma uruganda rushobora guhanishwa igihano cy’ihazabu ifite agaciro kikubye kabiri inzoga basanze ziri muri ibyo bikoresho bitemewe, aho bavuga ko ashobora kugera mu mafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 100 nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Gitifu Mukasano yavuze ko mu gihe urwo ruganda rwaba rutinze gufungurwa, byateza igihombo kinini umurenge wa Kimonyi, dore ko rwakoreshaga abagera kuri 400.
Ati “Nyiri uruganda turamusaba kuzuza ibizabwa uruganda rugakomeza gukora, ku ruhande rw’umurenge gutakaza abaturage 400 bari bafite akazi gahoraho k’ukwezi ni ibintu bikomeye, inama nagira ba nyiri uruganda ni ugukora akazi ariko bubahiriza ibyo amategeko abasaba