Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batanu (5) barimo na Prophet Joshua bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu.
Mu bihe bitandukanye ku itariki ya 17 na 18 Ukuboza 2025, RIB yafunze abantu batanu barimo uwitwa Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua.
Abo bose bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu mu gihe Prophet Joshua we akurikiranyweho n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza rigaragaza ko aba bagiye bakoresha inoti z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ z’ibirori bitandukanye ndetse no kunyanyagiza amafaranga hasi maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na Youtube.
Ku rundi ruhande abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB ya Remera na Kicukiro mu gihe bakirimo gukorerwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyo amategeko ateganya ku byaha bakurikiranyweho
Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice na Umutesi Salima Linda bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu giteganwa n’ingingo ya 221 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urukiko ruramutse rubahamije iki cyaha rwabahanisha igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.
Heradi Sefu Josue wiyita Prophet Joshua we akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo kudasobanura inkomoko y’umutungo no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.
Itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.
RIB ivuga ko gutaka indabyo na gateaux bifashishije amafaranga y'Igihugu ni icyaha gihanwa n'amategeko
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko RIB yihanangiriza abantu bose bakora ibikorwa ibyo ari byo byose bigayisha ifaranga ry’Igihugu mu bikorwa bitandukanye byaba kurimbisha ibintu binyuranye, kwishimisha, gutanga impano cyangwa berekana ubukungu n’ibindi bikorwa byose bisuzuguza ifaranga ry’Igihugu.
Yabasabye kubireka ndetse bibutswa ko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko. Ntabwo bikwiriye kwihanganirwa na gato.
Yongeyeho kandi ko RIB kandi isaba abantu kujya batanga amakuru aho babona ibikorwa nk’ibyo.
RIB isaba abantu kwirinda gutaka indabyo na gateaux bifashishije amafaranga y'Igihugu kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko
Like This Post? Related Posts