Bazivamo Christophe
yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR - Inkotanyi mu mavugurura mashya yakozwe mu
miterere n’imiyoborere y’uyu muryango.
Abanyamuryango
bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR - Inkotanyi, bemeje umushinga wo
kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi
n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.
Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana
Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi
Perezida wa Kabiri.
Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana
Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.
Bazivamo yasimbuye kuri uyu mwanya Gasamagera Wellars.