• Imyidagaduro / ABAHANZI
?Umuraperi ukomeye wo muri Nijeriya, Olamide, yavuze ko umuririmbyi wegukanye Grammy, Wizkid, ari we muhanzi wa Afrobeats ukomeye kurusha abandi nyuma ya nyakwigendera Fela Kuti, wari umunyabigwi muri iyi njyana .

Baddo, nk’uko akunze kwitwa iyo yatumiwe , yavuze  yishimira indirimbo nyinshi yakoranye na Wizkid ibi yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana  n’abanyamakuru muri Canada.


Yagize ati: “Mfite umugisha wo kuba  narakoranye na Wizkid inshuro nyinshi. Uzi ko Wizkid ari we muhanzi wa Afrobeats ukomeye kurusha abandi nyuma ya Fela,” 

Olamide yasobanuye ko gukorana na Wizkid bitari ibyo gushaka inyungu gusa, ashimangira ko bishingiye cyane ku bwumvikane bwabo mu muziki.

Icyakora, ibyo Olamide yavuze ko Wizkid ari umuhanzi wa Afrobeats ukomeye kurusha abandi nyuma ya Fela, cyateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize Burna Boy nawe yari aherutse gutangaza ko ari we muhanzi wa mbere muri Afurika ukomeye nyuma ya Fela.

 Davido nawe yagiye inshuro nyinshi atangaza kenshi ko ariwe  ppmwami wa Afrobeats.”

Abakunzi ba Wizkid, Davido na Burna Boy bakomeje gutera amagambo  ku bijyanye n’umuhanzi ukomeye muri Afrobeats kuva Olamide yatangaza iby’uyu mwanya.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments