Urwego rugenzura itangazamakuru muri Mali, HAC, rwahagaritse televiziyo ebyiri z’Abafaransa LCI na TF1 ruzishinja gutangaza amakuru zidafitiye gihamya ndetse n’ibinyoma ku bijyanye n’intagondwa z’aba-jihadistes zikorera muri iki gihugu cyo mu gace ka Sahel.
Itangazo rya HAC ryahagaritse ibyo
bitangazamakuru ryasohotse ku wa Kane nubwo byatangiye gusakuzwa ku wa Gatanu.
Riragira
riti “Televiziyo LCI na TF1 zikuwe mu byiciro byose by’abatanga serivisi
z’amajwi n’amashusho mu gihugu hose kuva ku itariki iki cyemezo gishyiriweho
umukono, kugeza igihe hatangarizwa ikindi cyemezo.”
HAC
yatangaje ko inkuru yatumye televiziyo ya LCI ihagarikwa, ari inkuru yari ifite
iminota 12 n’amasegonda 24, ikaba yaratambutse ku wa Ku Cyumweru gishize, ivuga
ko “intagondwa z’aba-Jihadistes ziri ku marembo ya Bamako” ndetse inavuga ko
Mali igiye kuba “indiri rishya ya Al-Qaeda.”
Iyo
nkuru ngo yaje kongera gutambutswa no kuri tekeviziyo ya TF1 na bwo kuri uwo
munsi.
Ubuyobozi
bw’itangazamakuru buvuga ko iyo nkuru irimo “amakuru adafitiwe ibimenyetso
ndetse yiganjemo ibinyoma,” cyane cyane ku bivuga ko “igisirikare kiri ku
butegetsi cyahagaritse kugurisha lisansi” ndetse ko “abiyise intagondwa bari
hafi gufata Umurwa Mukuru wa Bamako.”
HAC
yashinje iyo nkuru kutagendera ku mahame y’itangazamakuru, inagaragaza ko ifite
“ubutumwa buteye ubwoba bwerekana ko Leta ya Mali iri hafi gusenyuka,” ibintu
yavuze ko bishobora guteza “impanuka, imidugararo no kubangamira ituze n’ubumwe
bw’igihugu.”
Kuva ku
mugoroba wo ku wa Kane, izo televiziyo ebyiri, LCI na TF1, ntizari zigishobora
gukurikiranwa muri Mali, nk’uko umunyamakuru wa AFP yabitangaje.