Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025 yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi
we, Rosine Gatoni, yatangaje ko yitabiriye inama mpuzamahanga ya cyenda isanzwe y’Akarere
k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Byitezwe kandi ko iruhande rw’iyi nama Ndayishimiye ahura
na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bakaganira ku mikoranire ya
gisirikare imaze imyaka irenga ibiri hagati y’ibihugu byombi.
Kuva muri 2023 u Burundi bwohereje mu burasirazuba bwa
RDC ingabo zirenga 10,000 mu rwego rwo gufasha kiriya gihugu mu ntambara ingabo
zacyo zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka M23 yigaruriye ibice
bikomeye birimo imijyi ya Goma na Bukavu ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kavumu,
nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo zirimo iza Leta ya RDC ndetse n’iz’u
Burundi.
Mu mezi make ashize Ingabo za Kinshasa zibifashijwemo n’Abarundi bakajije ibitero byo mu kirere kuri ziriya nyeshyamba ziyobowe na Général-Major Sultani Makenga, mu rwego rwo kuzikumira kuba zafata Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no gusohoka muri Kivu zombi zikaba zakwagurira ibice zigenzura mu ntara nka Tanganyika, Maniema na Tshopo.