Umuhanzi wamenyekanye mu muziki wubakiye ku muco
nyarwanda, Ruti Joël, yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gusubira mu Itorero
Ibihame by’Imana, atandukanye n’Itorero Ishyaka ry’Intore yari amazemo hafi
umwaka. Avuga ko icyamugaruye ari urukundo rw’ivuko n’ishyaka ryo gukemurana
ibibazo aho kubyirengagiza.
Muri Ukwakira 2024 ni bwo Itorero Ibihame
by’Imana ryagize ibihe bikomeye byo gucikamo ibice, havukamo irindi torero
rishya ryiswe Ishyaka ry’Intore. Ruti Joël n’abandi bahise barijyamo, ndetse
muri Mutarama 2025 bakorana igitaramo cyakuruye imbaga muri Camp Kigali.
Nyuma yo kwitekerezaho igihe kinini, uyu
muhanzi avuga ko yumvise ko igihe cyari kigeze ngo asubire mu rugo. Ruti
Joël yatangarije umunyamakuru wa BTN Rwanda ko gutandukana n’itorero
ryamureze bitamuhaye ituze uko abyibuka.
Ati: "Muri make numvise nta mpamvu yo
kuva mu itorero ryandeze mu butore nkarikunda nkarikundisha mugenzi wanjye
nkondi [Aravuga Yvan Buravan] nawe akarijyamo nkanabaririmba [Kuri Album ye
‘Musomandera] nsanga ngomba gusubiramo uko byaba bimeze kose.”
Ruti Joël akomeza avuga ko yasanze guhitamo
gusiga ibibazo inyuma ntacyo byamumarira. Ati “Kuko nta hantu hataba
ibibazo nasanze ntakwiye kubihunga nkwiye kugarukamo tukabikemura hamwe nanjye
mbarimo tugafatanya kubikemura ubundi ubuzima bugakomeza.”
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze kuri
Album ye ya mbere, yavuze ko kugira ngo asubire mu Ibihame by’Imana byasabye ko
asaba imbabazi kugira ngo yemererwe byuzuye. Ati: “Kuko nasabye imbabazi
barambabarira, mbese nti wa mwana w’ikirara wagarutse Se akamwemera."
Ruti Joël yemeje ko azifatanya n’Itorero
Ibihame by’Imana mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na MTN,
kizabera muri BK Arena ku wa 22 Ukuboza 2025.
Nubwo azahagararira Itorero, azanagira
umwanya we bwite wo kuririmba nk’umuhanzi wigenga. Ati: “Ikindi ni uko mu
gitaramo cy’Umujyi wa Kigali nzaririmba nka Ruti mu ngeri baririmba ariko
nzanahamiriza mu Itorero Ibihamye by’Imana nka Rumata Miheto.”
Like This Post? Related Posts