Ambasaderi Innocent Bagamba Muhizi yashyikirije Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Ni umuhango wabereye mu Ngoro ya Perezida, kuri uyu
wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025.
Amb. Innocent Muhizi asimbuye Amb. Jean de Dieu
Uwihanganye wari umaze imyaka itandatu ahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda na Singapore
watangijwe ku mugaragaro ku wa 18 Werurwe 2005, kuva ubwo ukomeza kwaguka ugana
ku bufatanye bwagutse mu nzego nyinshi.
Gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Singapore mu 2008
byabaye intambwe ikomeye mu kwimakaza uwo mubano.
Mu myaka yakurikiyeho, ibihugu byombi byasinyanye
amasezerano y’ingenzi arimo amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri (yasinywe
mu 2014 akavugururwa mu 2024), amasezerano y’ishoramari hagati y’ibihugu
byombi, n’aheruka gusinywa muri Gicurasi 2025 ajyanye n’ubufatanye mu
by’ubucuruzi bwa karuboni (Carbon Credits), ashingiye ku ngingo ya 6
y’Amasezerano ya Paris- akaba ari bwo bwa mbere Singapore isinyanye aya
masezerano n’igihugu cyo mu Burasirazuba bwa Afurika.
Innocent Bagamba Muhizi yagizwe Ambasaderi nyuma
y’igihe yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho
n’Isakazabumenyi (RISA).