Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe
yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo
cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana ubwicanyi bwakorewe kwa ku ivuriro rya Byambwe muri
Kivu ya Ruguru, ariko akirengagiza kuvuga ababukoze.
Ni nyuma yuko uyu Muganga w’Umunyekongo
wahawe igihembo Mpuzamahanga Cyitiriwe Nobel, agaragaje agahinda yatewe na
buriya bwicanyi bwakorewe abari ku Kigo Nderabuzima cya Byambwe.
Ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku ya 14
rishyira ku ya 15 Ugushyingo 2025, bwanamaganywe n’Ibiro by’Umushumba wa
Kiliziya Gatulika ku Isi, dore ko ririya vuriro bwakorewemo ari irya Kiliziya.
Ibiro bya Papa, byamaganaga ubu bwicani
bwakorewe abo muri Paruwayi yitiriwe Mutagatifu Paul ya Byambwe mu Ntara ya Kivu
ya Ruguru, byavugaga ko bwatwaye ubuzima bw’abantu 28 ndetse n’ivuriro
rigatwika.
Mu butumwa
bwa Dr Denis Mukwege, we yavuze ko “mu bantu 17 bishwe, 11
ni abagore bari baryamye mu cyumba cy’ababyeyi bagiye kubyara.”
Yakomeje agira ati “Nk’umuganga w’ababyeyi n’inzobere mu ndwara z’abagore, namaganye nivuye inyuma ibi bikorwa bibi. Kugirira nabi abagore batanga ubuzima ni icyaha ndengakamere kurusha ibindi byose, kandi si n’umugambi w’iterabwoba ku baturage gusa, ahubwo ni no kurimbura igice cy’umuryango mugari.”
Yakomeje avuga ko Isi idakwiye kurebera
ibikorwa nk’ibi bya Jenoside ngo ikorerwa Abanyekongo, avuga ko hakwiye kugira
igikorwa mu maguru mashya, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abasivile bo mu
burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, atanga igitekerezo
kuri ubu butumwa bwa Dr Denis Mukwege; yavuze ko “abakoze aya marorerwa barazwi
neza, ni iby’ihebe by’Abanya-Uganda bya ADF. Biratangaje kubona Dr Denis
Mukwege, ufite intego yo kumenyesha umuryango mpuzamahanga (ugendeye ku bo
yasangije ubutumwa bwe kuri X) yibagirwa kubivuga mu butumwa bwe burebure bwo
kwamagana kandi bigaragara ko yafashe umwanya uhagije wo kubutegura.
Umutwe wa
ADF-NALU urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ufite ibirindiro mu mashyamba ya
DRC, wakunze gukora ibikorwa nk’ibi by’ubugome ndengakamere, wica abaturage
ukanabatwikira ibyabo.