Nyuma y’iminsi mike gusa umukinnyi wa Filime Mukobwajana Asifiwe uziwi nka Micky yambitswe Impeta na
Agiraneza Pacifique uzwi ku mbuga
nkoranyambaga nka AG Promoter bakemeranye
kuzabana ubuzima bwabo bwose batangaje amatariki aba bombi
bazasezeraniraho imbere y’amategeko .
Babinyujije mu
butumwa butumira inshuti n’abavandimwe bigaragara ko aba bombi bazasezeranira imbere y’amategeko ku tariki ya 27 Ugushyingo 2025 nyuma
bakiyakirira kw’Irebero .
Micky ubwo
yambikwaga impeta mu ijambo rye yasezeranyije
Umukunzi we ko azamukunda akaramata ndetse ko azamurwanira ishyaka
Yagize ati” ndashaka kugushimira wankunze uko ndi, unkundira umwana w’umukobwa,
Imana ijye iguha umugisha. Ni yo mpamvu nanjye nibakuvuga nzajya mbabwira nti
‘Cira birarura.” kandi nzakurwanirira ishyaka mukunzi
Micky
na AG Promoter uzwi nk’umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye
gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo
gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu
myiteguro y’ubukwe bwabo.
Urukundo
rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse
rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye
na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.
Ibirori byo
kwambikana impeta byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Inkindi Aisha,
Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, Umuraperi Khalifan, Govinda, Buringuni wo mu
itsinda rya ‘Burikantu na Buringuni’, Bahati Makaca wamenyekanye mu itsinda rya
Just Family, Muyoboke Alex, Kalisa John (K John), Niyonshuti Yannick uzwi nka
‘Killaman’ n’abandi.
Like This Post? Related Posts